クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team

ページ番号:close

external-link copy
89 : 27

مَن جَآءَ بِٱلۡحَسَنَةِ فَلَهُۥ خَيۡرٞ مِّنۡهَا وَهُم مِّن فَزَعٖ يَوۡمَئِذٍ ءَامِنُونَ

(Kuri uwo munsi) uzaba yarakoze icyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruta, kandi kuri uwo munsi bazaba batekanye, nta bwoba bafite. info
التفاسير:

external-link copy
90 : 27

وَمَن جَآءَ بِٱلسَّيِّئَةِ فَكُبَّتۡ وُجُوهُهُمۡ فِي ٱلنَّارِ هَلۡ تُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

Naho abazaba barakoze ibibi, bazarohwa mu muriro babanjemo uburanga bwabo (maze babwirwe bati) “Ese iki si igihembo cy’ibyo mwajyaga mukora?” info
التفاسير:

external-link copy
91 : 27

إِنَّمَآ أُمِرۡتُ أَنۡ أَعۡبُدَ رَبَّ هَٰذِهِ ٱلۡبَلۡدَةِ ٱلَّذِي حَرَّمَهَا وَلَهُۥ كُلُّ شَيۡءٖۖ وَأُمِرۡتُ أَنۡ أَكُونَ مِنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ

Mu by’ukuri njye (Muhamadi) nategetswe kugaragira Nyagasani w’uyu mujyi (wa Maka), We wawutagatifuje kandi akaba ari na We Mugenga wa buri kintu. Ndetse nanategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu). info
التفاسير:

external-link copy
92 : 27

وَأَنۡ أَتۡلُوَاْ ٱلۡقُرۡءَانَۖ فَمَنِ ٱهۡتَدَىٰ فَإِنَّمَا يَهۡتَدِي لِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن ضَلَّ فَقُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُنذِرِينَ

(Ntegekwa) no gusoma Qur’an. Bityo uzayoboka, mu by’ukuri ni we bizagirira akamaro. N’uzayoba, uzavuge uti “Mu by’ukuri njye ndi umwe mu baburizi.” info
التفاسير:

external-link copy
93 : 27

وَقُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ سَيُرِيكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ فَتَعۡرِفُونَهَاۚ وَمَا رَبُّكَ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ

Kandi (yewe Muhamadi) uvuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah. Azabereka ibimenyetso bye mubimenye.” Kandi Nyagasani wawe ntabwo ayobewe ibyo mukora. info
التفاسير: