クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team

ページ番号:close

external-link copy
207 : 26

مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يُمَتَّعُونَ

Ibyo bahawe ngo babyinezezemo ntibyagira icyo bibamarira. info
التفاسير:

external-link copy
208 : 26

وَمَآ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةٍ إِلَّا لَهَا مُنذِرُونَ

Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi info
التفاسير:

external-link copy
209 : 26

ذِكۡرَىٰ وَمَا كُنَّا ظَٰلِمِينَ

(Twohereje) ngo bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije). info
التفاسير:

external-link copy
210 : 26

وَمَا تَنَزَّلَتۡ بِهِ ٱلشَّيَٰطِينُ

Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an), info
التفاسير:

external-link copy
211 : 26

وَمَا يَنۢبَغِي لَهُمۡ وَمَا يَسۡتَطِيعُونَ

Nta n’ubwo abikwiye ndetse ntiyanabishobora! info
التفاسير:

external-link copy
212 : 26

إِنَّهُمۡ عَنِ ٱلسَّمۡعِ لَمَعۡزُولُونَ

Mu by’ukuri ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru). info
التفاسير:

external-link copy
213 : 26

فَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُعَذَّبِينَ

Bityo (uramenye) ntuzabangikanye Allah n’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa. info
التفاسير:

external-link copy
214 : 26

وَأَنذِرۡ عَشِيرَتَكَ ٱلۡأَقۡرَبِينَ

Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe. info
التفاسير:

external-link copy
215 : 26

وَٱخۡفِضۡ جَنَاحَكَ لِمَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse. info
التفاسير:

external-link copy
216 : 26

فَإِنۡ عَصَوۡكَ فَقُلۡ إِنِّي بَرِيٓءٞ مِّمَّا تَعۡمَلُونَ

Ariko nibaramuka bakwigometseho, uzababwire uti “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n’ibyo mukora.” info
التفاسير:

external-link copy
217 : 26

وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱلۡعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ

Kandi ujye uniringira (Allah), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
218 : 26

ٱلَّذِي يَرَىٰكَ حِينَ تَقُومُ

We ukureba igihe ubyutse gukora iswala (mu gicuku), info
التفاسير:

external-link copy
219 : 26

وَتَقَلُّبَكَ فِي ٱلسَّٰجِدِينَ

Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abubama. info
التفاسير:

external-link copy
220 : 26

إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ

Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
221 : 26

هَلۡ أُنَبِّئُكُمۡ عَلَىٰ مَن تَنَزَّلُ ٱلشَّيَٰطِينُ

Ese (mwa bantu mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho? info
التفاسير:

external-link copy
222 : 26

تَنَزَّلُ عَلَىٰ كُلِّ أَفَّاكٍ أَثِيمٖ

Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha, info
التفاسير:

external-link copy
223 : 26

يُلۡقُونَ ٱلسَّمۡعَ وَأَكۡثَرُهُمۡ كَٰذِبُونَ

Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma.[1] info

[1] Uyu murongo mutagatifu uvuga ko amashitani atumviriza amagambo avugwa n’abamalayika ntabwo uhabanye n’uwawubanjirije wa 212 uvuga ko amashitani yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru), ahubwo nk’uko imirongo ya Qur’ani yunganirana kugira ngo umuntu ayisobanukirwe, wifashishije isurat ya 37 (A-Swafati), Ayat ya 7 kugera kuri ayat ya 10 hagaragazwa ko ubusanzwe ikirere cyarinzwe buri shitani, bituma adashobora kumviriza ibivugwa n’abamalayika, usibye ko hari ubwo muri yo hari ayashobora kugira icyo yiba mu mabanga y’ibivugirwa mu ijuru, agakurikizwa ibishashi by’umuriro. Ibi bikaba nabyo byaje mu mvugo zitandukanye z’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ku byerekeranye n’ibi.

التفاسير:

external-link copy
224 : 26

وَٱلشُّعَرَآءُ يَتَّبِعُهُمُ ٱلۡغَاوُۥنَ

Naho abasizi bakurikirwa n’abayobye.[1] info

[1] Abahakanyi bajyaga bavuga ko Muhamadi ari umusizi, maze Allah arabahinyuza muri uyu murongo wa Qur’ani.

التفاسير:

external-link copy
225 : 26

أَلَمۡ تَرَ أَنَّهُمۡ فِي كُلِّ وَادٖ يَهِيمُونَ

Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebya? info
التفاسير:

external-link copy
226 : 26

وَأَنَّهُمۡ يَقُولُونَ مَا لَا يَفۡعَلُونَ

Kandi ko mu by’ukuri bavuga ibyo badakora? info
التفاسير:

external-link copy
227 : 26

إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَذَكَرُواْ ٱللَّهَ كَثِيرٗا وَٱنتَصَرُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا ظُلِمُواْۗ وَسَيَعۡلَمُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَيَّ مُنقَلَبٖ يَنقَلِبُونَ

Usibye gusa ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo. info
التفاسير: