クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team

ページ番号:close

external-link copy
21 : 24

۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّبِعُواْ خُطُوَٰتِ ٱلشَّيۡطَٰنِۚ وَمَن يَتَّبِعۡ خُطُوَٰتِ ٱلشَّيۡطَٰنِ فَإِنَّهُۥ يَأۡمُرُ بِٱلۡفَحۡشَآءِ وَٱلۡمُنكَرِۚ وَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَرَحۡمَتُهُۥ مَا زَكَىٰ مِنكُم مِّنۡ أَحَدٍ أَبَدٗا وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يُزَكِّي مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٞ

Yemwe abemeye! Ntimugakurikire inzira za Shitani. Kandi ukurikiye inzira za Shitani, (amenye ko) mu by’ukuri itegeka gukora ibiteye isoni ndetse n’ibibi. N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, nta n’umwe wari kwezwa ibyaha. Ariko Allah yeza uwo ashaka, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 24

وَلَا يَأۡتَلِ أُوْلُواْ ٱلۡفَضۡلِ مِنكُمۡ وَٱلسَّعَةِ أَن يُؤۡتُوٓاْ أُوْلِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينَ وَٱلۡمُهَٰجِرِينَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۖ وَلۡيَعۡفُواْ وَلۡيَصۡفَحُوٓاْۗ أَلَا تُحِبُّونَ أَن يَغۡفِرَ ٱللَّهُ لَكُمۡۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٌ

Kandi abagiriwe ubuntu ndetse n’abakungu muri mwe, ntibakarahire bavuga ko badashobora guha (ubufasha) abo bafitanye isano n’abakene (kubera amakosa bakoze), ndetse n’abimutse kubera Allah. Bityo bajye bababarira banirengagize (ibyabaye) barenzeho. Ese ntimwifuza ko namwe Allah yabababarira? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
23 : 24

إِنَّ ٱلَّذِينَ يَرۡمُونَ ٱلۡمُحۡصَنَٰتِ ٱلۡغَٰفِلَٰتِ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ لُعِنُواْ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ

Mu by’ukuri ba bandi bahimbira (icyaha cy’ubusambanyi) abagore biyubashye, barengana kandi b’abemeramana; (abo babahimbira) baravumwe hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye, info
التفاسير:

external-link copy
24 : 24

يَوۡمَ تَشۡهَدُ عَلَيۡهِمۡ أَلۡسِنَتُهُمۡ وَأَيۡدِيهِمۡ وَأَرۡجُلُهُم بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Umunsi indimi, amaboko n’amaguru byabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora. info
التفاسير:

external-link copy
25 : 24

يَوۡمَئِذٖ يُوَفِّيهِمُ ٱللَّهُ دِينَهُمُ ٱلۡحَقَّ وَيَعۡلَمُونَ أَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ ٱلۡمُبِينُ

Kuri uwo munsi Allah azabahembera ibyo bakoze mu buryo bwuzuye, (icyo gihe) bazamenya ko Allah ari We (uhemba mu) kuri kugaragara. info
التفاسير:

external-link copy
26 : 24

ٱلۡخَبِيثَٰتُ لِلۡخَبِيثِينَ وَٱلۡخَبِيثُونَ لِلۡخَبِيثَٰتِۖ وَٱلطَّيِّبَٰتُ لِلطَّيِّبِينَ وَٱلطَّيِّبُونَ لِلطَّيِّبَٰتِۚ أُوْلَٰٓئِكَ مُبَرَّءُونَ مِمَّا يَقُولُونَۖ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَرِزۡقٞ كَرِيمٞ

Abagore b’inkozi z’ibibi (cyangwa se imvugo mbi) bakwiranye n’abagabo b’inkozi z’ibibi, ndetse n’abagabo b’inkozi z’ibibi (cyangwa se imvugo mbi) bakwiranye n’abagore b’inkozi z’ibibi. Naho abagore bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagabo bakora ibikorwa byiza, ndetse n’abagabo bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagore bakora ibikorwa byiza. Abo (bakora ibyiza) ni abere ku byo babavugaho. Bazababarirwa ndetse banahabwe amafunguro meza (mu Ijuru). info
التفاسير:

external-link copy
27 : 24

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَدۡخُلُواْ بُيُوتًا غَيۡرَ بُيُوتِكُمۡ حَتَّىٰ تَسۡتَأۡنِسُواْ وَتُسَلِّمُواْ عَلَىٰٓ أَهۡلِهَاۚ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَذَكَّرُونَ

Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu mazu atari ayanyu mutabanje gukomanga no gusuhuza bene yo. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah). info
التفاسير: