[1] Amezi matagatifu avugwa muri uyu murongo ni amezi ane akurikira: Muharam (ukwa mbere), Radjab (ukwa karindwi), Dhul Qa’adat (ukwa cumi na kumwe) na Dhul Hijat (ukwa cumi n’abiri) y’ikirangaminsi cya Kiyisilamu gishingiye ku mboneko z’ukwezi.
[2] Uyu murongo uravuga ibirebana n’urugamba rwo kurwanya ababangikanyamana bari i Maka bari baragiranye amasezerano y’amahoro n’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ariko baje kuyarengaho bakomeza ibikorwa by’ihohotera n’ubugizi bwa nabi bakoreraga abemeramana. Aha hakaba ari naho Imana yahereye itegeka abemeramana guha abo babangikanyamana igihe cy’amezi ane ngo babe bahagaritse ibyo bikorwa, icyo gihe cyarangira bakibikomeje abemeramana bakabarwanya.