Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Almaarij

external-link copy
1 : 70

سَأَلَ سَآئِلُۢ بِعَذَابٖ وَاقِعٖ

Usaba yasabye ko ibihano bigomba kuzabaho bisohora, info
التفاسير:

external-link copy
2 : 70

لِّلۡكَٰفِرِينَ لَيۡسَ لَهُۥ دَافِعٞ

(Nyamara ibyo bihano) nta kizabibuza kugera ku bahakanyi, info
التفاسير:

external-link copy
3 : 70

مِّنَ ٱللَّهِ ذِي ٱلۡمَعَارِجِ

(Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, nyir’amayira azamuka (agana mu ijuru). info
التفاسير:

external-link copy
4 : 70

تَعۡرُجُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَٱلرُّوحُ إِلَيۡهِ فِي يَوۡمٖ كَانَ مِقۡدَارُهُۥ خَمۡسِينَ أَلۡفَ سَنَةٖ

Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo). info
التفاسير:

external-link copy
5 : 70

فَٱصۡبِرۡ صَبۡرٗا جَمِيلًا

Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza. info
التفاسير:

external-link copy
6 : 70

إِنَّهُمۡ يَرَوۡنَهُۥ بَعِيدٗا

Mu by’ukuri bo babona (imperuka) iri kure, info
التفاسير:

external-link copy
7 : 70

وَنَرَىٰهُ قَرِيبٗا

Nyamara twe tukabona iri hafi. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 70

يَوۡمَ تَكُونُ ٱلسَّمَآءُ كَٱلۡمُهۡلِ

Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 70

وَتَكُونُ ٱلۡجِبَالُ كَٱلۡعِهۡنِ

N’imisozi ikaba nk’ubwoya (bukemurwa ku matungo bukorwamo imyambaro) info
التفاسير:

external-link copy
10 : 70

وَلَا يَسۡـَٔلُ حَمِيمٌ حَمِيمٗا

Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo, info
التفاسير: