Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

external-link copy
23 : 4

حُرِّمَتۡ عَلَيۡكُمۡ أُمَّهَٰتُكُمۡ وَبَنَاتُكُمۡ وَأَخَوَٰتُكُمۡ وَعَمَّٰتُكُمۡ وَخَٰلَٰتُكُمۡ وَبَنَاتُ ٱلۡأَخِ وَبَنَاتُ ٱلۡأُخۡتِ وَأُمَّهَٰتُكُمُ ٱلَّٰتِيٓ أَرۡضَعۡنَكُمۡ وَأَخَوَٰتُكُم مِّنَ ٱلرَّضَٰعَةِ وَأُمَّهَٰتُ نِسَآئِكُمۡ وَرَبَٰٓئِبُكُمُ ٱلَّٰتِي فِي حُجُورِكُم مِّن نِّسَآئِكُمُ ٱلَّٰتِي دَخَلۡتُم بِهِنَّ فَإِن لَّمۡ تَكُونُواْ دَخَلۡتُم بِهِنَّ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ وَحَلَٰٓئِلُ أَبۡنَآئِكُمُ ٱلَّذِينَ مِنۡ أَصۡلَٰبِكُمۡ وَأَن تَجۡمَعُواْ بَيۡنَ ٱلۡأُخۡتَيۡنِ إِلَّا مَا قَدۡ سَلَفَۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا

Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’abavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje (batababyaye), bashiki banyu mwasangiye ibere (mutavukana), ba nyokobukwe, abakobwa mwareze bavuka ku bagore banyu mwaryamanye; ariko iyo mutaryamanye (na ba nyina, mukaba mwaratandukanye) nta cyaha kuri mwe (kurongora abo bakobwa). (Munaziririjwe kandi kurongora) abakazana banyu (bashakanye) n’abana banyu mwibyariye, munaziririjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير: