Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Al Qaswasw

external-link copy
1 : 28

طسٓمٓ

Twaa Siin Miim[1] info

[1] -Twaa Siin Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

التفاسير:

external-link copy
2 : 28

تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ

Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo gisobanutse. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 28

نَتۡلُواْ عَلَيۡكَ مِن نَّبَإِ مُوسَىٰ وَفِرۡعَوۡنَ بِٱلۡحَقِّ لِقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ

Turakubarira zimwe mu nkuru za Musa na Farawo mu kuri (ngo uzigeze) ku bantu bemera. info
التفاسير:

external-link copy
4 : 28

إِنَّ فِرۡعَوۡنَ عَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَجَعَلَ أَهۡلَهَا شِيَعٗا يَسۡتَضۡعِفُ طَآئِفَةٗ مِّنۡهُمۡ يُذَبِّحُ أَبۡنَآءَهُمۡ وَيَسۡتَحۡيِۦ نِسَآءَهُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلۡمُفۡسِدِينَ

Mu by’ukuri Farawo yishyize hejuru mu gihugu (cya Misiri), anacamo ibice abantu baho, akandamiza bamwe muri bo (Abayisiraheli), abicira abana b’abahungu naho abakobwa babo akabareka. Mu by’ukuri yari mu bangizi. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 28

وَنُرِيدُ أَن نَّمُنَّ عَلَى ٱلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَنَجۡعَلَهُمۡ أَئِمَّةٗ وَنَجۡعَلَهُمُ ٱلۡوَٰرِثِينَ

Kandi twashakaga guha ingabire zacu abakandamijwe mu gihugu, tukabagira abayobozi ndetse tukanabagira abazungura (ba Misiri nyuma yo kurimbura Farawo). info
التفاسير: