Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Numero di pagina:close

external-link copy
43 : 23

مَا تَسۡبِقُ مِنۡ أُمَّةٍ أَجَلَهَا وَمَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ

Nta bantu bashobora kwihutisha igihe cyabo (cyo kurimbuka) cyangwa ngo bagikerereze. info
التفاسير:

external-link copy
44 : 23

ثُمَّ أَرۡسَلۡنَا رُسُلَنَا تَتۡرَاۖ كُلَّ مَا جَآءَ أُمَّةٗ رَّسُولُهَا كَذَّبُوهُۖ فَأَتۡبَعۡنَا بَعۡضَهُم بَعۡضٗا وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَحَادِيثَۚ فَبُعۡدٗا لِّقَوۡمٖ لَّا يُؤۡمِنُونَ

Hanyuma twohereza Intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko Intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka nikube ku bantu batemera. info
التفاسير:

external-link copy
45 : 23

ثُمَّ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ وَأَخَاهُ هَٰرُونَ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ

Hanyuma twohereza Musa n’umuvandimwe we Haruna, tubahaye ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara. info
التفاسير:

external-link copy
46 : 23

إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَٱسۡتَكۡبَرُواْ وَكَانُواْ قَوۡمًا عَالِينَ

(Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 23

فَقَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ لِبَشَرَيۡنِ مِثۡلِنَا وَقَوۡمُهُمَا لَنَا عَٰبِدُونَ

Baravuga bati “Ese twemere abantu babiri bameze nkatwe, kandi bene wabo ari abacakara bacu?” info
التفاسير:

external-link copy
48 : 23

فَكَذَّبُوهُمَا فَكَانُواْ مِنَ ٱلۡمُهۡلَكِينَ

Nuko babahinyura bombi, maze (Farawo n’ibyegera bye) baba mu boretswe. info
التفاسير:

external-link copy
49 : 23

وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ لَعَلَّهُمۡ يَهۡتَدُونَ

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) kugira ngo bayoboke. info
التفاسير:

external-link copy
50 : 23

وَجَعَلۡنَا ٱبۡنَ مَرۡيَمَ وَأُمَّهُۥٓ ءَايَةٗ وَءَاوَيۡنَٰهُمَآ إِلَىٰ رَبۡوَةٖ ذَاتِ قَرَارٖ وَمَعِينٖ

Twanagize mwene Mariyamu (Issa) na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi. info
التفاسير:

external-link copy
51 : 23

يَٰٓأَيُّهَا ٱلرُّسُلُ كُلُواْ مِنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ وَٱعۡمَلُواْ صَٰلِحًاۖ إِنِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ عَلِيمٞ

Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
52 : 23

وَإِنَّ هَٰذِهِۦٓ أُمَّتُكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَأَنَا۠ رَبُّكُمۡ فَٱتَّقُونِ

Kandi mu by’ukuri uyu muryango wanyu (idini rya Isilamu) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse). info
التفاسير:

external-link copy
53 : 23

فَتَقَطَّعُوٓاْ أَمۡرَهُم بَيۡنَهُمۡ زُبُرٗاۖ كُلُّ حِزۡبِۭ بِمَا لَدَيۡهِمۡ فَرِحُونَ

Ariko idini ryabo bariciyemo ibice, buri gatsiko kishimira ibyako. info
التفاسير:

external-link copy
54 : 23

فَذَرۡهُمۡ فِي غَمۡرَتِهِمۡ حَتَّىٰ حِينٍ

Bityo (yewe Muhamadi), barekere mu buyobe bwabo kugeza igihe runaka (bazagerwaho n’ibihano). info
التفاسير:

external-link copy
55 : 23

أَيَحۡسَبُونَ أَنَّمَا نُمِدُّهُم بِهِۦ مِن مَّالٖ وَبَنِينَ

Ese bakeka ko imitungo n’urubyaro tubaha (ku isi), info
التفاسير:

external-link copy
56 : 23

نُسَارِعُ لَهُمۡ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ بَل لَّا يَشۡعُرُونَ

Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Si ko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya. info
التفاسير:

external-link copy
57 : 23

إِنَّ ٱلَّذِينَ هُم مِّنۡ خَشۡيَةِ رَبِّهِم مُّشۡفِقُونَ

Mu by’ukuri ba bandi bitwararika kubera gutinya Nyagasani wabo, info
التفاسير:

external-link copy
58 : 23

وَٱلَّذِينَ هُم بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ يُؤۡمِنُونَ

Na ba bandi bemera ibimenyetso bya Nyagasani wabo, info
التفاسير:

external-link copy
59 : 23

وَٱلَّذِينَ هُم بِرَبِّهِمۡ لَا يُشۡرِكُونَ

Na ba bandi batagira icyo babangikanya na Nyagasani wabo, info
التفاسير: