Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Numero di pagina:close

external-link copy
126 : 20

قَالَ كَذَٰلِكَ أَتَتۡكَ ءَايَٰتُنَا فَنَسِيتَهَاۖ وَكَذَٰلِكَ ٱلۡيَوۡمَ تُنسَىٰ

(Allah) azavuga ati “Uko ni ko bigomba kumera, (kuko) ibimenyetso byacu byakugezeho ukabyiyibagiza; none nawe uyu munsi uribagiranye. info
التفاسير:

external-link copy
127 : 20

وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي مَنۡ أَسۡرَفَ وَلَمۡ يُؤۡمِنۢ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِۦۚ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَشَدُّ وَأَبۡقَىٰٓ

Uko ni na ko duhana uwarengereye ntiyemere ibimenyetso bya Nyagasani we. Kandi rwose ibihano byo ku munsi w’imperuka ni byo bikaze ndetse bizahoraho. info
التفاسير:

external-link copy
128 : 20

أَفَلَمۡ يَهۡدِ لَهُمۡ كَمۡ أَهۡلَكۡنَا قَبۡلَهُم مِّنَ ٱلۡقُرُونِ يَمۡشُونَ فِي مَسَٰكِنِهِمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّأُوْلِي ٱلنُّهَىٰ

Ese kuba twaroretse ibisekuru byinshi mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabo ntibibaha kuyoboka? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.” info
التفاسير:

external-link copy
129 : 20

وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَكَانَ لِزَامٗا وَأَجَلٞ مُّسَمّٗى

Kandi iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho) ndetse ntihanabeho igihe cyagenwe (cyo guhanwa), byari kuba ihame ko bacirwaho iteka (hano ku isi). info
التفاسير:

external-link copy
130 : 20

فَٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَسَبِّحۡ بِحَمۡدِ رَبِّكَ قَبۡلَ طُلُوعِ ٱلشَّمۡسِ وَقَبۡلَ غُرُوبِهَاۖ وَمِنۡ ءَانَآيِٕ ٱلَّيۡلِ فَسَبِّحۡ وَأَطۡرَافَ ٱلنَّهَارِ لَعَلَّكَ تَرۡضَىٰ

Bityo, ujye wihanganira ibyo bavuga (yewe Muhamadi), unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga, ndetse ujye unamutagatifuza umukuza mu bihe by’ijoro no mu mpera z’amanywa; kugira ngo uzagire ibyishimo (by’ingororano za Nyagasani). info
التفاسير:

external-link copy
131 : 20

وَلَا تَمُدَّنَّ عَيۡنَيۡكَ إِلَىٰ مَا مَتَّعۡنَا بِهِۦٓ أَزۡوَٰجٗا مِّنۡهُمۡ زَهۡرَةَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا لِنَفۡتِنَهُمۡ فِيهِۚ وَرِزۡقُ رَبِّكَ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰ

Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye amatsinda anyuranye muri bo (ababangikanyamana) kugira ngo bishimishe, (kuko) ari imitako y’ubuzima bw’isi (twabahaye) ngo tuyibageragereshe. Kandi ingororano Nyagasani wawe azatanga (mu ijuru) ni zo nziza ndetse zizahoraho. info
التفاسير:

external-link copy
132 : 20

وَأۡمُرۡ أَهۡلَكَ بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱصۡطَبِرۡ عَلَيۡهَاۖ لَا نَسۡـَٔلُكَ رِزۡقٗاۖ نَّحۡنُ نَرۡزُقُكَۗ وَٱلۡعَٰقِبَةُ لِلتَّقۡوَىٰ

Kandi ujye ubwiriza abo mu rugo iwawe gusali ndetse unabihozeho. Ntitujya tugusaba amafunguro, kuko ari twe tuyaguha. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira (Allah). info
التفاسير:

external-link copy
133 : 20

وَقَالُواْ لَوۡلَا يَأۡتِينَا بِـَٔايَةٖ مِّن رَّبِّهِۦٓۚ أَوَلَمۡ تَأۡتِهِم بَيِّنَةُ مَا فِي ٱلصُّحُفِ ٱلۡأُولَىٰ

(Abahakanye) baravuga bati “Kuki (Muhamadi) atatuzanira igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Ese ntibagezweho n’igitangaza (Qur’an) gishimangira ibyavuzwe mu bitabo byabanje?[1] info

[1] Ibitabo byabanjirije Qur’an ni Suhufi yahishuriwe Intumwa Ibrahim, Zaburi yahishuriwe Intumwa Dawudi, Tawurati yahishuriwe Intumwa Musa, Injiili (Ivanjili) yahishuriwe Intumwa Issa (Yesu). Kubyemera bikaba ari inkingi ya kane mu nkingi zigize ukwemera kwa Isilamu.

التفاسير:

external-link copy
134 : 20

وَلَوۡ أَنَّآ أَهۡلَكۡنَٰهُم بِعَذَابٖ مِّن قَبۡلِهِۦ لَقَالُواْ رَبَّنَا لَوۡلَآ أَرۡسَلۡتَ إِلَيۡنَا رَسُولٗا فَنَتَّبِعَ ءَايَٰتِكَ مِن قَبۡلِ أَن نَّذِلَّ وَنَخۡزَىٰ

N’iyo tuza kubarimbuza ibihano mbere ye (Muhamadi), mu by’ukuri bari kuvuga bati “Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza Intumwa, twari gukurikira amagambo yawe mbere y’uko dusuzugurika ngo tunasebe.” info
التفاسير:

external-link copy
135 : 20

قُلۡ كُلّٞ مُّتَرَبِّصٞ فَتَرَبَّصُواْۖ فَسَتَعۡلَمُونَ مَنۡ أَصۡحَٰبُ ٱلصِّرَٰطِ ٱلسَّوِيِّ وَمَنِ ٱهۡتَدَىٰ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Buri wese arategereje, bityo namwe nimutegereze, muzamenya abari mu nzira igororotse kandi bayobotse.” info
التفاسير: