Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Numero di pagina:close

external-link copy
59 : 17

وَمَا مَنَعَنَآ أَن نُّرۡسِلَ بِٱلۡأٓيَٰتِ إِلَّآ أَن كَذَّبَ بِهَا ٱلۡأَوَّلُونَۚ وَءَاتَيۡنَا ثَمُودَ ٱلنَّاقَةَ مُبۡصِرَةٗ فَظَلَمُواْ بِهَاۚ وَمَا نُرۡسِلُ بِٱلۡأٓيَٰتِ إِلَّا تَخۡوِيفٗا

Nta n’ikindi kitubuza kohereza ibitangaza (abahakanyi basaba), uretse kuba abo hambere (barabisabye) bakabihakana (nuko tukabarimbura; bityo n’abandi babihawe bakabihakana twabarimbura). Kandi twahaye abantu bo mu bwoko bwa Thamudu ingamiya ari igitangaza kigaragara, nuko baragihinyura (iyo ngamiya barayica). Ndetse nta kindi gituma twohereza ibitangaza bitari ukuburira (abantu) no kubatinyisha (ibihano by’Imana). info
التفاسير:

external-link copy
60 : 17

وَإِذۡ قُلۡنَا لَكَ إِنَّ رَبَّكَ أَحَاطَ بِٱلنَّاسِۚ وَمَا جَعَلۡنَا ٱلرُّءۡيَا ٱلَّتِيٓ أَرَيۡنَٰكَ إِلَّا فِتۡنَةٗ لِّلنَّاسِ وَٱلشَّجَرَةَ ٱلۡمَلۡعُونَةَ فِي ٱلۡقُرۡءَانِۚ وَنُخَوِّفُهُمۡ فَمَا يَزِيدُهُمۡ إِلَّا طُغۡيَٰنٗا كَبِيرٗا

Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo twakubwiraga tuti “Mu by’ukuri Nyagasani wawe azi abantu byimazeyo (abafiteho ubushobozi bwose). Kandi ibyo twakweretse (mu rugendo rw’ijoro wakoze ujya i Yeruzalemu no mu Ijuru), twabigize ikigeragezo ku bantu (kugira ngo dutandukanye abemeramana n’abahakanyi), ndetse n’igiti cyavumwe (kivugwa) muri Qur’an (na cyo twakigize ikigeragezo ku bantu). Turababurira tukanabatinyisha (ibihano), ariko nta cyo bibongerera uretse kurushaho kwigomeka.” info
التفاسير:

external-link copy
61 : 17

وَإِذۡ قُلۡنَا لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ ٱسۡجُدُواْ لِأٓدَمَ فَسَجَدُوٓاْ إِلَّآ إِبۡلِيسَ قَالَ ءَأَسۡجُدُ لِمَنۡ خَلَقۡتَ طِينٗا

Kandi wibuke ubwo twabwiraga Abamalayika tuti “Nimwubamire Adamu”, nuko bakubama bose uretse Ibilisi (Shitani) wavuze ati “Ese nakubamira uwo waremye mu ibumba?” info
التفاسير:

external-link copy
62 : 17

قَالَ أَرَءَيۡتَكَ هَٰذَا ٱلَّذِي كَرَّمۡتَ عَلَيَّ لَئِنۡ أَخَّرۡتَنِ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَأَحۡتَنِكَنَّ ذُرِّيَّتَهُۥٓ إِلَّا قَلِيلٗا

(Shitani) aravuga ati “Ntureba uyu wubahishije kundusha, nuramuka undetse nkakomeza kubaho kugeza ku munsi w’imperuka, rwose nzigarurira urubyaro rwe (nduyobye) uretse bake (muri bo)!” info
التفاسير:

external-link copy
63 : 17

قَالَ ٱذۡهَبۡ فَمَن تَبِعَكَ مِنۡهُمۡ فَإِنَّ جَهَنَّمَ جَزَآؤُكُمۡ جَزَآءٗ مَّوۡفُورٗا

(Allah) aravuga ati “Genda! Uzagukurikira muri bo, mu by’ukuri umuriro wa Jahanama uzaba ari cyo gihembo cyanyu mwese; igihembo gikwiye.” info
التفاسير:

external-link copy
64 : 17

وَٱسۡتَفۡزِزۡ مَنِ ٱسۡتَطَعۡتَ مِنۡهُم بِصَوۡتِكَ وَأَجۡلِبۡ عَلَيۡهِم بِخَيۡلِكَ وَرَجِلِكَ وَشَارِكۡهُمۡ فِي ٱلۡأَمۡوَٰلِ وَٱلۡأَوۡلَٰدِ وَعِدۡهُمۡۚ وَمَا يَعِدُهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ إِلَّا غُرُورًا

“Uzigarurire abo ushoboye muri bo ukoresheje ijwi ryawe, maze ubakoranyirize ingabo zawe zigendera ku ifarasi n’izigenza amaguru, wifatanye na bo mu mitungo (ubashishikariza kuyishaka mu nzira zaziririjwe) n’abana (ubashishikariza kubabyara mu nzira zitemewe), kandi ubahe amasezerano (y’ibinyoma). Ariko ibyo Shitani asezeranya ni ibishuko.” info
التفاسير:

external-link copy
65 : 17

إِنَّ عِبَادِي لَيۡسَ لَكَ عَلَيۡهِمۡ سُلۡطَٰنٞۚ وَكَفَىٰ بِرَبِّكَ وَكِيلٗا

“Mu by’ukuri abagaragu banjye (b’abemeramana nyakuri) nta bushobozi uzabagiraho. Kandi Nyagasani wawe arahagije kuba umurinzi.” info
التفاسير:

external-link copy
66 : 17

رَّبُّكُمُ ٱلَّذِي يُزۡجِي لَكُمُ ٱلۡفُلۡكَ فِي ٱلۡبَحۡرِ لِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ كَانَ بِكُمۡ رَحِيمٗا

Nyagasani wanyu ni We ubagenzereza amato mu nyanja, kugira ngo mushakishe ingabire ze. Mu by’ukuri ni Nyirimpuhwe kuri mwe. info
التفاسير: