Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Al In’san

external-link copy
1 : 76

هَلۡ أَتَىٰ عَلَى ٱلۡإِنسَٰنِ حِينٞ مِّنَ ٱلدَّهۡرِ لَمۡ يَكُن شَيۡـٔٗا مَّذۡكُورًا

Ese nta gihe kirekire cyabayeho umuntu ari ikintu kitazwi? info
التفاسير:

external-link copy
2 : 76

إِنَّا خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِن نُّطۡفَةٍ أَمۡشَاجٖ نَّبۡتَلِيهِ فَجَعَلۡنَٰهُ سَمِيعَۢا بَصِيرًا

Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ntanga zivanze (iz’umugabo n’iz’umugore) kugira ngo tumugerageze. (Ni yo mpamvu) twamuhaye kumva no kubona. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 76

إِنَّا هَدَيۡنَٰهُ ٱلسَّبِيلَ إِمَّا شَاكِرٗا وَإِمَّا كَفُورًا

Mu by’ukuri twamweretse inzira; kugira ngo nabishaka ahitemo kwemera cyangwa guhakana (Nyagasani we). info
التفاسير:

external-link copy
4 : 76

إِنَّآ أَعۡتَدۡنَا لِلۡكَٰفِرِينَ سَلَٰسِلَاْ وَأَغۡلَٰلٗا وَسَعِيرًا

Mu by’ukuri abahakanyi twabateguriye (kuzabahanisha) iminyururu, ingoyi ndetse n’umuriro ugurumana. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 76

إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ يَشۡرَبُونَ مِن كَأۡسٖ كَانَ مِزَاجُهَا كَافُورًا

Mu by’ukuri abakiranutsi bazanywera mu kirahuri (cy’ikinyobwa kidasindisha) kivanze n’amazi ya Kafuur, info
التفاسير:

external-link copy
6 : 76

عَيۡنٗا يَشۡرَبُ بِهَا عِبَادُ ٱللَّهِ يُفَجِّرُونَهَا تَفۡجِيرٗا

(Iyo Kafuur) ni isoko y’amazi (yo mu ijuru) abagaragu ba Allah bazanywaho, ikazajya ivubura amazi menshi (bakayerekeza aho bashaka), info
التفاسير:

external-link copy
7 : 76

يُوفُونَ بِٱلنَّذۡرِ وَيَخَافُونَ يَوۡمٗا كَانَ شَرُّهُۥ مُسۡتَطِيرٗا

(Abo bakiranutsi) ni abesa imihigo (yabo bahigiye Allah), bakanatinya umunsi ikibi cyawo kizakwira hose (umunsi w’imperuka), info
التفاسير:

external-link copy
8 : 76

وَيُطۡعِمُونَ ٱلطَّعَامَ عَلَىٰ حُبِّهِۦ مِسۡكِينٗا وَيَتِيمٗا وَأَسِيرًا

Bakanaha amafunguro abakene, imfubyi n’imbohe, kabone n’iyo na bo baba bayakeneye, info
التفاسير:

external-link copy
9 : 76

إِنَّمَا نُطۡعِمُكُمۡ لِوَجۡهِ ٱللَّهِ لَا نُرِيدُ مِنكُمۡ جَزَآءٗ وَلَا شُكُورًا

(Bavuga bati) “Rwose, turabagaburira kubera gushaka kwishimirwa na Allah. Nta nyiturano cyangwa ishimwe tubashakaho.” info
التفاسير:

external-link copy
10 : 76

إِنَّا نَخَافُ مِن رَّبِّنَا يَوۡمًا عَبُوسٗا قَمۡطَرِيرٗا

“Rwose dutinya umunsi ukomeye kandi uzaba urimo ingorane, uturutse kwa Nyagasani wacu, uzatuma (uburanga bw’abahakanyi) bwijima.” info
التفاسير:

external-link copy
11 : 76

فَوَقَىٰهُمُ ٱللَّهُ شَرَّ ذَٰلِكَ ٱلۡيَوۡمِ وَلَقَّىٰهُمۡ نَضۡرَةٗ وَسُرُورٗا

Bityo, Allah azabarinda (abamwemeye) ibibi by’uwo munsi, kandi azabaha kurabagirana (mu buranga bwabo) ndetse n’ibyishimo. info
التفاسير:

external-link copy
12 : 76

وَجَزَىٰهُم بِمَا صَبَرُواْ جَنَّةٗ وَحَرِيرٗا

Azanabagororera ijuru n’imyambaro y’ihariri kubera ko barangwaga no kwihangana, info
التفاسير:

external-link copy
13 : 76

مُّتَّكِـِٔينَ فِيهَا عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِۖ لَا يَرَوۡنَ فِيهَا شَمۡسٗا وَلَا زَمۡهَرِيرٗا

Bazaba begamye ku bitanda bitatse, (kandi mu Ijuru) ntibazigera bahumva ubushyuhe bw’izuba cyangwa imbeho bikabije, info
التفاسير:

external-link copy
14 : 76

وَدَانِيَةً عَلَيۡهِمۡ ظِلَٰلُهَا وَذُلِّلَتۡ قُطُوفُهَا تَذۡلِيلٗا

Kandi igicucu (cy’ibiti byo mu ijuru) kizaba kibegereye, ndetse n’imbuto zabyo zizabegerezwa. info
التفاسير:

external-link copy
15 : 76

وَيُطَافُ عَلَيۡهِم بِـَٔانِيَةٖ مِّن فِضَّةٖ وَأَكۡوَابٖ كَانَتۡ قَوَارِيرَا۠

Bazazengurutswamo amasahane ya Feza (ariho ibiribwa byiza) n’ibikombe bikozwe mu birahuri, info
التفاسير:

external-link copy
16 : 76

قَوَارِيرَاْ مِن فِضَّةٖ قَدَّرُوهَا تَقۡدِيرٗا

Ibirahuri bikoze muri Feza, byuzuye neza (bijyanye n’ibyifuzo bya buri wese). info
التفاسير:

external-link copy
17 : 76

وَيُسۡقَوۡنَ فِيهَا كَأۡسٗا كَانَ مِزَاجُهَا زَنجَبِيلًا

Bazanahabwa ikirahuri (cy’ikinyobwa kidasindisha) kivanze na tangawizi, info
التفاسير:

external-link copy
18 : 76

عَيۡنٗا فِيهَا تُسَمَّىٰ سَلۡسَبِيلٗا

Izavomwa mu isoko yitwa Salisabila. info
التفاسير:

external-link copy
19 : 76

۞ وَيَطُوفُ عَلَيۡهِمۡ وِلۡدَٰنٞ مُّخَلَّدُونَ إِذَا رَأَيۡتَهُمۡ حَسِبۡتَهُمۡ لُؤۡلُؤٗا مَّنثُورٗا

Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe, babaha amafunguro), ubabonye wagira ngo ni inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zanyanyagijwe. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 76

وَإِذَا رَأَيۡتَ ثَمَّ رَأَيۡتَ نَعِيمٗا وَمُلۡكٗا كَبِيرًا

Kandi nunarebayo (mu Ijuru) uzabona ingabire (zitagereranywa) ndetse n’ubwami buhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
21 : 76

عَٰلِيَهُمۡ ثِيَابُ سُندُسٍ خُضۡرٞ وَإِسۡتَبۡرَقٞۖ وَحُلُّوٓاْ أَسَاوِرَ مِن فِضَّةٖ وَسَقَىٰهُمۡ رَبُّهُمۡ شَرَابٗا طَهُورًا

Bazaba bambaye imyambaro y’icyatsi kibisi ikoze mu ihariri yorohereye n’iremereye. Bazanambikirwamo ibikomo bya Feza kandi Nyagasani wabo azabaha ikinyobwa gisukuye. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 76

إِنَّ هَٰذَا كَانَ لَكُمۡ جَزَآءٗ وَكَانَ سَعۡيُكُم مَّشۡكُورًا

(Bazanabwirwa bati) “Mu by’ukuri ibi ni ibihembo byanyu, kandi umuhate wanyu warakiriwe.” info
التفاسير:

external-link copy
23 : 76

إِنَّا نَحۡنُ نَزَّلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡقُرۡءَانَ تَنزِيلٗا

Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) ni twe twaguhishuriye Qur’an mu byiciro, info
التفاسير:

external-link copy
24 : 76

فَٱصۡبِرۡ لِحُكۡمِ رَبِّكَ وَلَا تُطِعۡ مِنۡهُمۡ ءَاثِمًا أَوۡ كَفُورٗا

Bityo, ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntuzumvire umunyabyaha cyangwa umuhakanyi muri bo. info
التفاسير:

external-link copy
25 : 76

وَٱذۡكُرِ ٱسۡمَ رَبِّكَ بُكۡرَةٗ وَأَصِيلٗا

Kandi ujye usingiza izina rya Nyagasani wawe mu gitondo no ku gicamunsi, info
التفاسير:

external-link copy
26 : 76

وَمِنَ ٱلَّيۡلِ فَٱسۡجُدۡ لَهُۥ وَسَبِّحۡهُ لَيۡلٗا طَوِيلًا

Na nijoro umwubamire kandi unamusingize igihe kirekire mu ijoro. info
التفاسير:

external-link copy
27 : 76

إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ يُحِبُّونَ ٱلۡعَاجِلَةَ وَيَذَرُونَ وَرَآءَهُمۡ يَوۡمٗا ثَقِيلٗا

Mu by’ukuri abo (bahakanyi) bakunda ubuzima bwo ku isi butaramba, bakirengagiza umunsi uremereye (w’ibihano). info
التفاسير:

external-link copy
28 : 76

نَّحۡنُ خَلَقۡنَٰهُمۡ وَشَدَدۡنَآ أَسۡرَهُمۡۖ وَإِذَا شِئۡنَا بَدَّلۡنَآ أَمۡثَٰلَهُمۡ تَبۡدِيلًا

Ni twe twabaremye dukomeza ingingo zabo. Kandi tubishatse twabasimbuza abandi bameze nka bo. info
التفاسير:

external-link copy
29 : 76

إِنَّ هَٰذِهِۦ تَذۡكِرَةٞۖ فَمَن شَآءَ ٱتَّخَذَ إِلَىٰ رَبِّهِۦ سَبِيلٗا

Mu by’ukuri iyi (mirongo ya Qur’an) ni urwibutso, bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we. info
التفاسير:

external-link copy
30 : 76

وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا

Kandi nta cyo mwashaka (ngo mukigereho) keretse Allah abishatse. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
31 : 76

يُدۡخِلُ مَن يَشَآءُ فِي رَحۡمَتِهِۦۚ وَٱلظَّٰلِمِينَ أَعَدَّ لَهُمۡ عَذَابًا أَلِيمَۢا

Yinjiza mu mpuhwe ze uwo ashaka. Naho inkozi z’ibibi yaziteguriye ibihano bibabaza. info
التفاسير: