Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Attah’riim

external-link copy
1 : 66

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ لِمَ تُحَرِّمُ مَآ أَحَلَّ ٱللَّهُ لَكَۖ تَبۡتَغِي مَرۡضَاتَ أَزۡوَٰجِكَۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Kuki wiziririza ibyo Allah yakuziruriye ugamije gushimisha abagore bawe? Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
2 : 66

قَدۡ فَرَضَ ٱللَّهُ لَكُمۡ تَحِلَّةَ أَيۡمَٰنِكُمۡۚ وَٱللَّهُ مَوۡلَىٰكُمۡۖ وَهُوَ ٱلۡعَلِيمُ ٱلۡحَكِيمُ

Rwose (yemwe abemeramana) Allah yabategetse uburyo muzirura indahiro zanyu (mutanga icyiru).[1] Kandi Allah ni Umurinzi wanyu akaba n’Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye. info

[1] Icyo cyiru twagisobanuye muri Surat ya 5 (Al Maidat): Ayat 89.

التفاسير:

external-link copy
3 : 66

وَإِذۡ أَسَرَّ ٱلنَّبِيُّ إِلَىٰ بَعۡضِ أَزۡوَٰجِهِۦ حَدِيثٗا فَلَمَّا نَبَّأَتۡ بِهِۦ وَأَظۡهَرَهُ ٱللَّهُ عَلَيۡهِ عَرَّفَ بَعۡضَهُۥ وَأَعۡرَضَ عَنۢ بَعۡضٖۖ فَلَمَّا نَبَّأَهَا بِهِۦ قَالَتۡ مَنۡ أَنۢبَأَكَ هَٰذَاۖ قَالَ نَبَّأَنِيَ ٱلۡعَلِيمُ ٱلۡخَبِيرُ

(Zirikana) ubwo Umuhanuzi (Muhamadi) yabitsaga ibanga umwe mu bagore be (Hafsa), maze ubwo yarimenaga (aribwira mukeba we Ayisha), (Allah abihishurira Umuhanuzi) maze (Umuhanuzi) amenyesha (Hafsa) bimwe muri byo, ibindi arabireka. Nuko ubwo yabimubwiraga, (Hafsa) aravuga ati “Ni nde wakubwiye ibi?ˮ (Intumwa) iravuga iti “Nabibwiwe n’Umumenyi uhebuje, Uzi neza buri kintu.ˮ info
التفاسير:

external-link copy
4 : 66

إِن تَتُوبَآ إِلَى ٱللَّهِ فَقَدۡ صَغَتۡ قُلُوبُكُمَاۖ وَإِن تَظَٰهَرَا عَلَيۡهِ فَإِنَّ ٱللَّهَ هُوَ مَوۡلَىٰهُ وَجِبۡرِيلُ وَصَٰلِحُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۖ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ بَعۡدَ ذَٰلِكَ ظَهِيرٌ

Nimwicuza mwembi (Hafsa na Ayisha) kuri Allah (bizaba ari byo byiza kuri mwe) kuko imitima yanyu yateshutse. Ariko nimumuteraniraho (Umuhanuzi, mugamije kumubuza amahoro), mu by’ukuri Allah ni We Murinzi we; azanatabarwa na (Malayika) Jibrilu n’abemeramana bakora ibikorwa byiza; byongeye kandi n’abamalayika bazamushyigikira. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 66

عَسَىٰ رَبُّهُۥٓ إِن طَلَّقَكُنَّ أَن يُبۡدِلَهُۥٓ أَزۡوَٰجًا خَيۡرٗا مِّنكُنَّ مُسۡلِمَٰتٖ مُّؤۡمِنَٰتٖ قَٰنِتَٰتٖ تَٰٓئِبَٰتٍ عَٰبِدَٰتٖ سَٰٓئِحَٰتٖ ثَيِّبَٰتٖ وَأَبۡكَارٗا

(Umuhanuzi) aramutse abahaye ubutane, hari ubwo Nyagasani we yamuguranira akamuha abagore beza babaruta: b’abayisilamukazi, abemeramanakazi, bibombarika (kuri Allah), bicuza, bagaragira Allah, basiba (Swawumu), baba barashatse cyangwa bakiri amasugi. info
التفاسير:

external-link copy
6 : 66

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ قُوٓاْ أَنفُسَكُمۡ وَأَهۡلِيكُمۡ نَارٗا وَقُودُهَا ٱلنَّاسُ وَٱلۡحِجَارَةُ عَلَيۡهَا مَلَٰٓئِكَةٌ غِلَاظٞ شِدَادٞ لَّا يَعۡصُونَ ٱللَّهَ مَآ أَمَرَهُمۡ وَيَفۡعَلُونَ مَا يُؤۡمَرُونَ

Yemwe abemeye! Nimwirinde (murinde) n’imiryango yanyu umuriro, kuko ibicanwa byawo bizaba abantu n’amabuye; (kandi) urinzwe n’abamalayika b’inkazi, b’abanyembaraga, ntibajya bigomeka na rimwe ku byo Allah abategetse, ahubwo bakora ibyo bategetswe. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 66

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَا تَعۡتَذِرُواْ ٱلۡيَوۡمَۖ إِنَّمَا تُجۡزَوۡنَ مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

(Abahakanyi bazabwirwa bati) “Yemwe abahakanye! Uyu munsi ntimuzane urwitwazo! Mu by’ukuri murahanirwa ibyo mwajyaga mukora.ˮ info
التفاسير:

external-link copy
8 : 66

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ تُوبُوٓاْ إِلَى ٱللَّهِ تَوۡبَةٗ نَّصُوحًا عَسَىٰ رَبُّكُمۡ أَن يُكَفِّرَ عَنكُمۡ سَيِّـَٔاتِكُمۡ وَيُدۡخِلَكُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ يَوۡمَ لَا يُخۡزِي ٱللَّهُ ٱلنَّبِيَّ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥۖ نُورُهُمۡ يَسۡعَىٰ بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَبِأَيۡمَٰنِهِمۡ يَقُولُونَ رَبَّنَآ أَتۡمِمۡ لَنَا نُورَنَا وَٱغۡفِرۡ لَنَآۖ إِنَّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Yemwe abemeye! Nimwicuze kwa Allah ukwicuza nyako, kugira ngo Nyagasani wanyu azabababarire ibyaha byanyu, anabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), ku munsi Allah atazakoza isoni Umuhanuzi (Muhamadi) n’abemeye hamwe na we. Urumuri rwabo ruzaba rukataje imbere n’iburyo habo, bavuga bati “Nyagasani wacu! Twuzurize urumuri, unatubabarire ibyaha. Mu by’ukuri ni wowe Ushobora byose.ˮ info
التفاسير:

external-link copy
9 : 66

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ جَٰهِدِ ٱلۡكُفَّارَ وَٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱغۡلُظۡ عَلَيۡهِمۡۚ وَمَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n’indyarya unabakarire. Kandi ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; mbega iherezo ribi! info
التفاسير:

external-link copy
10 : 66

ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ ٱمۡرَأَتَ نُوحٖ وَٱمۡرَأَتَ لُوطٖۖ كَانَتَا تَحۡتَ عَبۡدَيۡنِ مِنۡ عِبَادِنَا صَٰلِحَيۡنِ فَخَانَتَاهُمَا فَلَمۡ يُغۡنِيَا عَنۡهُمَا مِنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗا وَقِيلَ ٱدۡخُلَا ٱلنَّارَ مَعَ ٱلدَّٰخِلِينَ

Allah yatanze urugero ku bahakanye: (ari bo) umugore w’Intumwa Nuhu n’umugore w’Intumwa Lutwi. (Abo bombi) bari abagore b’abagaragu bacu babiri b’intungane, ariko (abo bagore) baje kubahemukira (bahakana ubutumwa bwabo, nuko abagabo babo) ntibagira icyo babamarira kwa Allah (ngo babasabire kudahanwa), maze (abo bagore) barabwirwa bati “Nimwinjire mu muriro hamwe n’abawinjiramo.ˮ info
التفاسير:

external-link copy
11 : 66

وَضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱمۡرَأَتَ فِرۡعَوۡنَ إِذۡ قَالَتۡ رَبِّ ٱبۡنِ لِي عِندَكَ بَيۡتٗا فِي ٱلۡجَنَّةِ وَنَجِّنِي مِن فِرۡعَوۡنَ وَعَمَلِهِۦ وَنَجِّنِي مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ

Allah yanatanze urugero ku bemeye: (ari bo) umugore wa Farawo, ubwo yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Nyubakira inzu iwawe mu Ijuru unandinde Farawo n’ibikorwa bye, kandi undinde abantu b’inkozi z’ibibiˮ, info
التفاسير:

external-link copy
12 : 66

وَمَرۡيَمَ ٱبۡنَتَ عِمۡرَٰنَ ٱلَّتِيٓ أَحۡصَنَتۡ فَرۡجَهَا فَنَفَخۡنَا فِيهِ مِن رُّوحِنَا وَصَدَّقَتۡ بِكَلِمَٰتِ رَبِّهَا وَكُتُبِهِۦ وَكَانَتۡ مِنَ ٱلۡقَٰنِتِينَ

Na Mariyamu mwene Imrani, we warinze ubusugi bwe maze tumuhumekeramo (tubinyujije kuri) Roho wacu (Malayika Jibrilu), nuko yemera amagambo ya Nyagasani we n’ibitabo bye (ko ari ukuri), kandi yari mu bibombarika (kuri Allah). info
التفاسير: