Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Adhariyat

external-link copy
1 : 51

وَٱلذَّٰرِيَٰتِ ذَرۡوٗا

Ndahiye imiyaga ihuha cyane igatatanya (ibicu, ikazamura ivumbi, umusenyi n’ibindi). info
التفاسير:

external-link copy
2 : 51

فَٱلۡحَٰمِلَٰتِ وِقۡرٗا

N’ibyikoreye imitwaro (ibicu biremereye bitwara imvura). info
التفاسير:

external-link copy
3 : 51

فَٱلۡجَٰرِيَٰتِ يُسۡرٗا

N’ibigenda mu buryo bworoshye (amato agenda mu nyanja). info
التفاسير:

external-link copy
4 : 51

فَٱلۡمُقَسِّمَٰتِ أَمۡرًا

N’abashinzwe gukwirakwiza igeno (abamalayika). info
التفاسير:

external-link copy
5 : 51

إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَصَادِقٞ

Mu by’ukuri ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo. info
التفاسير:

external-link copy
6 : 51

وَإِنَّ ٱلدِّينَ لَوَٰقِعٞ

Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 51

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡحُبُكِ

Ndahiye ikirere kirimo amayira gikoze neza. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 51

إِنَّكُمۡ لَفِي قَوۡلٖ مُّخۡتَلِفٖ

Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye Intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Qur’an). info
التفاسير:

external-link copy
9 : 51

يُؤۡفَكُ عَنۡهُ مَنۡ أُفِكَ

Uteshwa (gukurikira Qur’an n’Intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri). info
التفاسير:

external-link copy
10 : 51

قُتِلَ ٱلۡخَرَّٰصُونَ

Abanyabinyoma baravumwe, info
التفاسير:

external-link copy
11 : 51

ٱلَّذِينَ هُمۡ فِي غَمۡرَةٖ سَاهُونَ

Ba bandi bari mu bujiji, barangaye, info
التفاسير:

external-link copy
12 : 51

يَسۡـَٔلُونَ أَيَّانَ يَوۡمُ ٱلدِّينِ

Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera, info
التفاسير:

external-link copy
13 : 51

يَوۡمَ هُمۡ عَلَى ٱلنَّارِ يُفۡتَنُونَ

(Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa. info
التفاسير:

external-link copy
14 : 51

ذُوقُواْ فِتۡنَتَكُمۡ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تَسۡتَعۡجِلُونَ

(Bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa.” info
التفاسير:

external-link copy
15 : 51

إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي جَنَّٰتٖ وَعُيُونٍ

Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’amariba (yo mu Ijuru), info
التفاسير:

external-link copy
16 : 51

ءَاخِذِينَ مَآ ءَاتَىٰهُمۡ رَبُّهُمۡۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَبۡلَ ذَٰلِكَ مُحۡسِنِينَ

Bakira ibyo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri mbere bari abakora ibyiza; info
التفاسير:

external-link copy
17 : 51

كَانُواْ قَلِيلٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِ مَا يَهۡجَعُونَ

Bajyaga baryama gake mu ijoro (kubera ko babaga basali, basingiza Nyagasani wabo), info
التفاسير:

external-link copy
18 : 51

وَبِٱلۡأَسۡحَارِ هُمۡ يَسۡتَغۡفِرُونَ

No mu gicuku (mu rukerera babaga) basaba imbabazi (Allah), info
التفاسير:

external-link copy
19 : 51

وَفِيٓ أَمۡوَٰلِهِمۡ حَقّٞ لِّلسَّآئِلِ وَٱلۡمَحۡرُومِ

No mu mitungo yabo, habagamo umugabane bagenera abakene basaba n’abihishira. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 51

وَفِي ٱلۡأَرۡضِ ءَايَٰتٞ لِّلۡمُوقِنِينَ

No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya, info
التفاسير:

external-link copy
21 : 51

وَفِيٓ أَنفُسِكُمۡۚ أَفَلَا تُبۡصِرُونَ

Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona? info
التفاسير:

external-link copy
22 : 51

وَفِي ٱلسَّمَآءِ رِزۡقُكُمۡ وَمَا تُوعَدُونَ

No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa. info
التفاسير:

external-link copy
23 : 51

فَوَرَبِّ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ إِنَّهُۥ لَحَقّٞ مِّثۡلَ مَآ أَنَّكُمۡ تَنطِقُونَ

Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nko kuvuga kwanyu. info
التفاسير:

external-link copy
24 : 51

هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ضَيۡفِ إِبۡرَٰهِيمَ ٱلۡمُكۡرَمِينَ

Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro? info
التفاسير:

external-link copy
25 : 51

إِذۡ دَخَلُواْ عَلَيۡهِ فَقَالُواْ سَلَٰمٗاۖ قَالَ سَلَٰمٞ قَوۡمٞ مُّنكَرُونَ

Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “mugire amahoro (salamu!)” Nuko akavuga ati “Salamu, bantu batazwi.” info
التفاسير:

external-link copy
26 : 51

فَرَاغَ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ فَجَآءَ بِعِجۡلٖ سَمِينٖ

Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyana ibyibushye (inyama z’inyana yokeje). info
التفاسير:

external-link copy
27 : 51

فَقَرَّبَهُۥٓ إِلَيۡهِمۡ قَالَ أَلَا تَأۡكُلُونَ

Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati “Ese nta bwo murya?” info
التفاسير:

external-link copy
28 : 51

فَأَوۡجَسَ مِنۡهُمۡ خِيفَةٗۖ قَالُواْ لَا تَخَفۡۖ وَبَشَّرُوهُ بِغُلَٰمٍ عَلِيمٖ

Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati “Humura!” Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah). info
التفاسير:

external-link copy
29 : 51

فَأَقۡبَلَتِ ٱمۡرَأَتُهُۥ فِي صَرَّةٖ فَصَكَّتۡ وَجۡهَهَا وَقَالَتۡ عَجُوزٌ عَقِيمٞ

Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati “Umukecuru w’urubereri!” info
التفاسير:

external-link copy
30 : 51

قَالُواْ كَذَٰلِكِ قَالَ رَبُّكِۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡعَلِيمُ

Baravuga bati “Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.” info
التفاسير:

external-link copy
31 : 51

۞ قَالَ فَمَا خَطۡبُكُمۡ أَيُّهَا ٱلۡمُرۡسَلُونَ

(Aburahamu) aravuga ati “None ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?” info
التفاسير:

external-link copy
32 : 51

قَالُوٓاْ إِنَّآ أُرۡسِلۡنَآ إِلَىٰ قَوۡمٖ مُّجۡرِمِينَ

Baravuga bati “Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi”, info
التفاسير:

external-link copy
33 : 51

لِنُرۡسِلَ عَلَيۡهِمۡ حِجَارَةٗ مِّن طِينٖ

Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (yacaniriwe). info
التفاسير:

external-link copy
34 : 51

مُّسَوَّمَةً عِندَ رَبِّكَ لِلۡمُسۡرِفِينَ

(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso kwa Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah). info
التفاسير:

external-link copy
35 : 51

فَأَخۡرَجۡنَا مَن كَانَ فِيهَا مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho). info
التفاسير:

external-link copy
36 : 51

فَمَا وَجَدۡنَا فِيهَا غَيۡرَ بَيۡتٖ مِّنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ

Ariko nta n’abo twasanzemo uretse inzu imwe y’Abayisilamu (urugo rw’Intumwa Loti). info
التفاسير:

external-link copy
37 : 51

وَتَرَكۡنَا فِيهَآ ءَايَةٗ لِّلَّذِينَ يَخَافُونَ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ

Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza. info
التفاسير:

external-link copy
38 : 51

وَفِي مُوسَىٰٓ إِذۡ أَرۡسَلۡنَٰهُ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ

No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara. info
التفاسير:

external-link copy
39 : 51

فَتَوَلَّىٰ بِرُكۡنِهِۦ وَقَالَ سَٰحِرٌ أَوۡ مَجۡنُونٞ

Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati “Uyu ni umurozi cyangwa umusazi.” info
التفاسير:

external-link copy
40 : 51

فَأَخَذۡنَٰهُ وَجُنُودَهُۥ فَنَبَذۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡيَمِّ وَهُوَ مُلِيمٞ

Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi). info
التفاسير:

external-link copy
41 : 51

وَفِي عَادٍ إِذۡ أَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلرِّيحَ ٱلۡعَقِيمَ

No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (udafite icyiza na kimwe, usenya nta cyo usize), info
التفاسير:

external-link copy
42 : 51

مَا تَذَرُ مِن شَيۡءٍ أَتَتۡ عَلَيۡهِ إِلَّا جَعَلَتۡهُ كَٱلرَّمِيمِ

Nta cyo wasigaga mu byo wahuraga na byo utakigize umuyonga. info
التفاسير:

external-link copy
43 : 51

وَفِي ثَمُودَ إِذۡ قِيلَ لَهُمۡ تَمَتَّعُواْ حَتَّىٰ حِينٖ

No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati “Nimwishimishe by’igihe gito.” info
التفاسير:

external-link copy
44 : 51

فَعَتَوۡاْ عَنۡ أَمۡرِ رَبِّهِمۡ فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّٰعِقَةُ وَهُمۡ يَنظُرُونَ

Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba. info
التفاسير:

external-link copy
45 : 51

فَمَا ٱسۡتَطَٰعُواْ مِن قِيَامٖ وَمَا كَانُواْ مُنتَصِرِينَ

Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare. info
التفاسير:

external-link copy
46 : 51

وَقَوۡمَ نُوحٖ مِّن قَبۡلُۖ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ

N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri bari abantu b’ibyigomeke. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 51

وَٱلسَّمَآءَ بَنَيۡنَٰهَا بِأَيۡيْدٖ وَإِنَّا لَمُوسِعُونَ

Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, kandi mu by’ukuri nitwe tucyagura. info
التفاسير:

external-link copy
48 : 51

وَٱلۡأَرۡضَ فَرَشۡنَٰهَا فَنِعۡمَ ٱلۡمَٰهِدُونَ

N’isi twarayishashe; kandi ni twe dusasa neza! info
التفاسير:

external-link copy
49 : 51

وَمِن كُلِّ شَيۡءٍ خَلَقۡنَا زَوۡجَيۡنِ لَعَلَّكُمۡ تَذَكَّرُونَ

No muri buri kintu twaremyemo amoko abiri (ikigabo n’ikigore, iburyo n’ibumoso, hasi no hejuru,…) kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah). info
التفاسير:

external-link copy
50 : 51

فَفِرُّوٓاْ إِلَى ٱللَّهِۖ إِنِّي لَكُم مِّنۡهُ نَذِيرٞ مُّبِينٞ

Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho. info
التفاسير:

external-link copy
51 : 51

وَلَا تَجۡعَلُواْ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۖ إِنِّي لَكُم مِّنۡهُ نَذِيرٞ مُّبِينٞ

Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho. info
التفاسير:

external-link copy
52 : 51

كَذَٰلِكَ مَآ أَتَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا قَالُواْ سَاحِرٌ أَوۡ مَجۡنُونٌ

Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yageze ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati “Ni umurozi cyangwa umusazi!” info
التفاسير:

external-link copy
53 : 51

أَتَوَاصَوۡاْ بِهِۦۚ بَلۡ هُمۡ قَوۡمٞ طَاغُونَ

Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah). info
التفاسير:

external-link copy
54 : 51

فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ فَمَآ أَنتَ بِمَلُومٖ

Bityo (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa). info
التفاسير:

external-link copy
55 : 51

وَذَكِّرۡ فَإِنَّ ٱلذِّكۡرَىٰ تَنفَعُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Unibutse kuko mu by’ukuri urwibutso rugirira akamaro abemeramana. info
التفاسير:

external-link copy
56 : 51

وَمَا خَلَقۡتُ ٱلۡجِنَّ وَٱلۡإِنسَ إِلَّا لِيَعۡبُدُونِ

Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire. info
التفاسير:

external-link copy
57 : 51

مَآ أُرِيدُ مِنۡهُم مِّن رِّزۡقٖ وَمَآ أُرِيدُ أَن يُطۡعِمُونِ

Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira. info
التفاسير:

external-link copy
58 : 51

إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلرَّزَّاقُ ذُو ٱلۡقُوَّةِ ٱلۡمَتِينُ

Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje. info
التفاسير:

external-link copy
59 : 51

فَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ ذَنُوبٗا مِّثۡلَ ذَنُوبِ أَصۡحَٰبِهِمۡ فَلَا يَسۡتَعۡجِلُونِ

Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane wa bagenzi babo (abababanjirije); bityo, bareke kunsaba kwihutisha (kubahana). info
التفاسير:

external-link copy
60 : 51

فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن يَوۡمِهِمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ

Ibihano bikomeye bizaba kuri ba bandi bahakanye bitewe n’umunsi basezeranyijwe. info
التفاسير: