Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Numéro de la page:close

external-link copy
6 : 2

إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ سَوَآءٌ عَلَيۡهِمۡ ءَأَنذَرۡتَهُمۡ أَمۡ لَمۡ تُنذِرۡهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ

Mu by’ukuri (wowe Muhamadi), abahakanye wababurira utababurira, byose ni kimwe kuri bo, ntibazemera. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 2

خَتَمَ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ وَعَلَىٰ سَمۡعِهِمۡۖ وَعَلَىٰٓ أَبۡصَٰرِهِمۡ غِشَٰوَةٞۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ

Allah yadanangiye imitima yabo n’ukumva kwabo, ndetse no ku maso yabo (ahashyira) igikingirizo (ibyo byose bituma batemera ukuri), kandi bazahanishwa ibihano bihambaye. info
التفاسير:

external-link copy
8 : 2

وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَقُولُ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَبِٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَمَا هُم بِمُؤۡمِنِينَ

No mu bantu hari abavuga bati “Twemeye Allah n’umunsi w’imperuka”; nyamara mu by’ukuri atari abemera. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 2

يُخَٰدِعُونَ ٱللَّهَ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَمَا يَخۡدَعُونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمۡ وَمَا يَشۡعُرُونَ

(Bibwira ko) baba babeshya Allah n’abemera, nyamara baba bibeshya ubwabo ariko ntibabyiyumvisha. info
التفاسير:

external-link copy
10 : 2

فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ فَزَادَهُمُ ٱللَّهُ مَرَضٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمُۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡذِبُونَ

Mu mitima yabo harimo uburwayi (bwo gushidikanya n’uburyarya), bityo Allah yarabubongereye; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza kubera ko barangwaga no kubeshya. info
التفاسير:

external-link copy
11 : 2

وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ لَا تُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ قَالُوٓاْ إِنَّمَا نَحۡنُ مُصۡلِحُونَ

N’iyo babwiwe bati “Ntimugakore ubwangizi ku isi”, baravuga bati “Ahubwo ni twe dukora ibitunganye.” info
التفاسير:

external-link copy
12 : 2

أَلَآ إِنَّهُمۡ هُمُ ٱلۡمُفۡسِدُونَ وَلَٰكِن لَّا يَشۡعُرُونَ

Mu by’ukuri, ni bo bangizi ariko ntibabyiyumvisha. info
التفاسير:

external-link copy
13 : 2

وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ ءَامِنُواْ كَمَآ ءَامَنَ ٱلنَّاسُ قَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ كَمَآ ءَامَنَ ٱلسُّفَهَآءُۗ أَلَآ إِنَّهُمۡ هُمُ ٱلسُّفَهَآءُ وَلَٰكِن لَّا يَعۡلَمُونَ

N’iyo babwiwe bati “Nimwemere nk’uko abandi bantu (abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi) bemeye”, baravuga bati “Ese twemere nk’uko abadafite ubwenge bemeye?” Ahubwo ni bo badafite ubwenge ariko ntibabisobanukirwa. info
التفاسير:

external-link copy
14 : 2

وَإِذَا لَقُواْ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَإِذَا خَلَوۡاْ إِلَىٰ شَيَٰطِينِهِمۡ قَالُوٓاْ إِنَّا مَعَكُمۡ إِنَّمَا نَحۡنُ مُسۡتَهۡزِءُونَ

N’iyo bahuye n’abemeye, baravuga bati “Twaremeye.” Nyamara bakwiherera bari kumwe n’ibikomerezwa byabo bibayobora mu buhakanyi, bakavuga bati “Rwose turi kumwe namwe, naho bo (abemeramana) mu by’ukuri tuba tubannyega.” info
التفاسير:

external-link copy
15 : 2

ٱللَّهُ يَسۡتَهۡزِئُ بِهِمۡ وَيَمُدُّهُمۡ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ

Allah arabannyega (aburizamo umugambi wabo), akanabarekera mu kwigomeka kwabo barindagira. info
التفاسير:

external-link copy
16 : 2

أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ ٱشۡتَرَوُاْ ٱلضَّلَٰلَةَ بِٱلۡهُدَىٰ فَمَا رَبِحَت تِّجَٰرَتُهُمۡ وَمَا كَانُواْ مُهۡتَدِينَ

Abo ni bo bahisemo ubuyobe babugurana kuyoboka, ndetse n’amahitamo yabo nta cyo yabunguye; kandi ntibanayobotse. info
التفاسير: