Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Numéro de la page:close

external-link copy
39 : 19

وَأَنذِرۡهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡحَسۡرَةِ إِذۡ قُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ وَهُمۡ فِي غَفۡلَةٖ وَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ

Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) nta cyo bitayeho kandi batemera (Allah). info
التفاسير:

external-link copy
40 : 19

إِنَّا نَحۡنُ نَرِثُ ٱلۡأَرۡضَ وَمَنۡ عَلَيۡهَا وَإِلَيۡنَا يُرۡجَعُونَ

Mu by’ukuri tuzazungura isi n’ibiyiriho kandi iwacu ni ho bose bazagarurwa. info
التفاسير:

external-link copy
41 : 19

وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِبۡرَٰهِيمَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صِدِّيقٗا نَّبِيًّا

Unababwire inkuru ya Ibrahim (Aburahamu) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umuhanuzi w’umunyakuri. info
التفاسير:

external-link copy
42 : 19

إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ يَٰٓأَبَتِ لِمَ تَعۡبُدُ مَا لَا يَسۡمَعُ وَلَا يُبۡصِرُ وَلَا يُغۡنِي عَنكَ شَيۡـٔٗا

(Ibuka) ubwo (Ibrahimu) yabwiraga se (Azara) ati “Dawe! Kuki ugaragira ibitumva, ntibibone ndetse bitanafite icyo byakumarira?” info
التفاسير:

external-link copy
43 : 19

يَٰٓأَبَتِ إِنِّي قَدۡ جَآءَنِي مِنَ ٱلۡعِلۡمِ مَا لَمۡ يَأۡتِكَ فَٱتَّبِعۡنِيٓ أَهۡدِكَ صِرَٰطٗا سَوِيّٗا

“Dawe! Mu by’ukuri njye nagezweho n’ubumenyi butigeze bugushyikira. Bityo, nkurikira nkuyobore inzira itunganye.” info
التفاسير:

external-link copy
44 : 19

يَٰٓأَبَتِ لَا تَعۡبُدِ ٱلشَّيۡطَٰنَۖ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ كَانَ لِلرَّحۡمَٰنِ عَصِيّٗا

Dawe! Ntukagaragire Shitani kuko Shitani yigometse kuri (Allah) Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
45 : 19

يَٰٓأَبَتِ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يَمَسَّكَ عَذَابٞ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ فَتَكُونَ لِلشَّيۡطَٰنِ وَلِيّٗا

Dawe! Mu by’ukuri ndatinya ko wazagerwaho n’ibihano biturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe (uramutse upfiriye mu buhakanyi), maze ukaba inshuti ya Shitani (mu muriro). info
التفاسير:

external-link copy
46 : 19

قَالَ أَرَاغِبٌ أَنتَ عَنۡ ءَالِهَتِي يَٰٓإِبۡرَٰهِيمُۖ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ لَأَرۡجُمَنَّكَۖ وَٱهۡجُرۡنِي مَلِيّٗا

(Azara) aravuga ati “Yewe Ibrahimu, ese wanze (kugaragira) imana zanjye? Nutareka (gutuka imana zanjye) nzakwicisha amabuye, ndetse ndanaguciye by’iteka.” info
التفاسير:

external-link copy
47 : 19

قَالَ سَلَٰمٌ عَلَيۡكَۖ سَأَسۡتَغۡفِرُ لَكَ رَبِّيٓۖ إِنَّهُۥ كَانَ بِي حَفِيّٗا

(Ibrahimu) aravuga ati “Amahoro abe kuri wowe! Nzagusabira imbabazi kwa Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, ni Umunyempuhwe zihebuje kuri njye.” info
التفاسير:

external-link copy
48 : 19

وَأَعۡتَزِلُكُمۡ وَمَا تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَأَدۡعُواْ رَبِّي عَسَىٰٓ أَلَّآ أَكُونَ بِدُعَآءِ رَبِّي شَقِيّٗا

Kandi nitandukanyije namwe ndetse n’ibyo musenga bitari Allah. Nzajya nsaba Nyagasani wanjye, kandi nizera ko Nyagasani wanjye atazanyima nimusaba. info
التفاسير:

external-link copy
49 : 19

فَلَمَّا ٱعۡتَزَلَهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَۖ وَكُلّٗا جَعَلۡنَا نَبِيّٗا

Nuko amaze kwitandukanya na bo ndetse n’ibyo basengaga bitari Allah, tumuha Isihaq (Isaka) na Yaqubu (Yakobo) nk’impano, kandi buri wese twamugize umuhanuzi. info
التفاسير:

external-link copy
50 : 19

وَوَهَبۡنَا لَهُم مِّن رَّحۡمَتِنَا وَجَعَلۡنَا لَهُمۡ لِسَانَ صِدۡقٍ عَلِيّٗا

Twanabahundagajeho impuhwe zacu, ndetse tunabaha kuvugwa neza (mu bantu). info
التفاسير:

external-link copy
51 : 19

وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مُوسَىٰٓۚ إِنَّهُۥ كَانَ مُخۡلَصٗا وَكَانَ رَسُولٗا نَّبِيّٗا

Unababwire inkuru ya Musa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari intoranywa, ndetse akaba Intumwa n’umuhanuzi. info
التفاسير: