Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Ar’aadu

external-link copy
1 : 13

الٓمٓرۚ تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِۗ وَٱلَّذِيٓ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ ٱلۡحَقُّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يُؤۡمِنُونَ

Alif Laam Miim Raa.[1] Iyi ni imirongo y’igitabo (Qur’an), kandi ibyo wahishuriwe (yewe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe ni ukuri, ariko abenshi mu bantu ntibemera. info

[1] Imirongo itangirwa n’inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

التفاسير:

external-link copy
2 : 13

ٱللَّهُ ٱلَّذِي رَفَعَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ بِغَيۡرِ عَمَدٖ تَرَوۡنَهَاۖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ يَجۡرِي لِأَجَلٖ مُّسَمّٗىۚ يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَ يُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لَعَلَّكُم بِلِقَآءِ رَبِّكُمۡ تُوقِنُونَ

Allah ni We wazamuye ibirere nta nkingi (zibifashe) mubona, nuko aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Yacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri cyose kigenda mu nzira yacyo kigana ku gihe cyagenwe. Agenga gahunda z’ibintu byose, akanasobanura ibimenyetso (bye) kugira ngo mwemere mudashidikanya kuzahura na Nyagasani wanyu. info

[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54.

التفاسير:

external-link copy
3 : 13

وَهُوَ ٱلَّذِي مَدَّ ٱلۡأَرۡضَ وَجَعَلَ فِيهَا رَوَٰسِيَ وَأَنۡهَٰرٗاۖ وَمِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِ جَعَلَ فِيهَا زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِۖ يُغۡشِي ٱلَّيۡلَ ٱلنَّهَارَۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ

Ni na We warambuye isi maze ayishyiraho imisozi n’imigezi. Yanashyize muri buri bwoko bw’imbuto amoko abiri abiri (iz’ibara ryera n’izirabura, inini n’into, iziryohera n’izirura, ingore n’ingabo…), atwikiriza ijoro amanywa (amanywa na yo akayatwikiriza ijoro). Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza. info
التفاسير:

external-link copy
4 : 13

وَفِي ٱلۡأَرۡضِ قِطَعٞ مُّتَجَٰوِرَٰتٞ وَجَنَّٰتٞ مِّنۡ أَعۡنَٰبٖ وَزَرۡعٞ وَنَخِيلٞ صِنۡوَانٞ وَغَيۡرُ صِنۡوَانٖ يُسۡقَىٰ بِمَآءٖ وَٰحِدٖ وَنُفَضِّلُ بَعۡضَهَا عَلَىٰ بَعۡضٖ فِي ٱلۡأُكُلِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ

No mu butaka hari uduce twegeranye (uturumba n’uturumbuka), imirima y’imizabibu, imirima y’ibimera bitandukanye, imitende icucitse ku gitsinsi ndetse n’itatanye, byuhirwa n’amazi amwe; nyamara bimwe tukabirutisha ibindi mu buryohe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 13

۞ وَإِن تَعۡجَبۡ فَعَجَبٞ قَوۡلُهُمۡ أَءِذَا كُنَّا تُرَٰبًا أَءِنَّا لَفِي خَلۡقٖ جَدِيدٍۗ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِرَبِّهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ ٱلۡأَغۡلَٰلُ فِيٓ أَعۡنَاقِهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Niba (wowe Muhamadi) utangazwa (no kutemera kwabo nyuma y’ibi bimenyetso), igitangaje (kurushaho) ni imvugo yabo igira iti “Ese (nidupfa) tugahinduka igitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?” Abo ni ba bandi bahakanye Nyagasani wabo, ndetse ni bo bazaboheshwa iminyururu mu majosi. Kandi abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo. info
التفاسير: