Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Numéro de la page:close

external-link copy
82 : 11

فَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا جَعَلۡنَا عَٰلِيَهَا سَافِلَهَا وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهَا حِجَارَةٗ مِّن سِجِّيلٖ مَّنضُودٖ

Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twubitse imidugudu tubanyagiza imvura y’amabuye y’urufaya yo mu ibumba yacaniriwe. info
التفاسير:

external-link copy
83 : 11

مُّسَوَّمَةً عِندَ رَبِّكَۖ وَمَا هِيَ مِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ بِبَعِيدٖ

(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe. Kandi ibihano nk’ibyo ku nkozi z’ibibi ntibiri kure. info
التفاسير:

external-link copy
84 : 11

۞ وَإِلَىٰ مَدۡيَنَ أَخَاهُمۡ شُعَيۡبٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥۖ وَلَا تَنقُصُواْ ٱلۡمِكۡيَالَ وَٱلۡمِيزَانَۖ إِنِّيٓ أَرَىٰكُم بِخَيۡرٖ وَإِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٖ مُّحِيطٖ

N’abantu b’i Madiyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kuko nta yindi mana mufite itari We, kandi ntimukagabanye ibipimo n’iminzani (igihe mugize ibyo mupima). Njye ndabona mubayeho neza, mu by’ukuri ndatinya ko (muramutse muhakanye) mwazahura n’ibihano by’umunsi uzabagota.” info
التفاسير:

external-link copy
85 : 11

وَيَٰقَوۡمِ أَوۡفُواْ ٱلۡمِكۡيَالَ وَٱلۡمِيزَانَ بِٱلۡقِسۡطِۖ وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ

“Kandi yemwe bantu banjye! Mujye mwuzuza ibipimo n'iminzani mu buryo bukwiye, kandi ntimukagire ibintu by’abantu mugabanya, ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi.” info
التفاسير:

external-link copy
86 : 11

بَقِيَّتُ ٱللَّهِ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَۚ وَمَآ أَنَا۠ عَلَيۡكُم بِحَفِيظٖ

“Ibyo Allah abazigamira (nyuma yo gukuramo ibitari ibyanyu) ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemeramana. Kandi njye nta bwo ndi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi wanyu).” info
التفاسير:

external-link copy
87 : 11

قَالُواْ يَٰشُعَيۡبُ أَصَلَوٰتُكَ تَأۡمُرُكَ أَن نَّتۡرُكَ مَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُنَآ أَوۡ أَن نَّفۡعَلَ فِيٓ أَمۡوَٰلِنَا مَا نَشَٰٓؤُاْۖ إِنَّكَ لَأَنتَ ٱلۡحَلِيمُ ٱلرَّشِيدُ

Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ese iswala yawe igutegeka kudutesha ibyo ababyeyi bacu bagaragiraga, cyangwa kudutesha gukora icyo dushaka mu mitungo yacu? (Bavuga bannyega bati) “Mu by’ukuri wowe uri umuntu ucisha make cyane, umunyabwenge!” info
التفاسير:

external-link copy
88 : 11

قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كُنتُ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَرَزَقَنِي مِنۡهُ رِزۡقًا حَسَنٗاۚ وَمَآ أُرِيدُ أَنۡ أُخَالِفَكُمۡ إِلَىٰ مَآ أَنۡهَىٰكُمۡ عَنۡهُۚ إِنۡ أُرِيدُ إِلَّا ٱلۡإِصۡلَٰحَ مَا ٱسۡتَطَعۡتُۚ وَمَا تَوۡفِيقِيٓ إِلَّا بِٱللَّهِۚ عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُ وَإِلَيۡهِ أُنِيبُ

Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mbaye mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, ndetse akaba yaranampaye amafunguro meza amuturutseho (ubwo ibyo nabirengaho nkakora ibibi nk’ibyo mukora?) Sinshaka kubataba mu nama nkora ibyo mbabuza (ngo mubireke mbikore mbyungukemo), ahubwo mparanira gutunganya uko nshoboye. Kandi nta wundi wabinshoboza uretse Allah. Ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.” info
التفاسير: