Traducción de los significados del Sagrado Corán - Traducción al kinyarwanda - Asociación de Musulmanes de Ruanda

Número de página:close

external-link copy
6 : 46

وَإِذَا حُشِرَ ٱلنَّاسُ كَانُواْ لَهُمۡ أَعۡدَآءٗ وَكَانُواْ بِعِبَادَتِهِمۡ كَٰفِرِينَ

N’igihe abantu bazakoranywa (ku munsi w’imperuka, ibyo basengaga) bizababera abanzi, ndetse binahakane kuba barabisengaga. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 46

وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُنَا بَيِّنَٰتٖ قَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلۡحَقِّ لَمَّا جَآءَهُمۡ هَٰذَا سِحۡرٞ مُّبِينٌ

N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ba bandi bahakanye ukuri (Qur’an) igihe kubagezeho, baravuga bati “Ubu ni uburozi bugaragara.” info
التفاسير:

external-link copy
8 : 46

أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ إِنِ ٱفۡتَرَيۡتُهُۥ فَلَا تَمۡلِكُونَ لِي مِنَ ٱللَّهِ شَيۡـًٔاۖ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَا تُفِيضُونَ فِيهِۚ كَفَىٰ بِهِۦ شَهِيدَۢا بَيۡنِي وَبَيۡنَكُمۡۖ وَهُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

Cyangwa bakavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)! Vuga uti “Niba narayihimbye, nta cyo mwamarira kuri Allah (aramutse ashatse kubimpanira). Ni We uzi neza ibyo muyivugaho muyisebya. (Allah) arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe, kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.” info
التفاسير:

external-link copy
9 : 46

قُلۡ مَا كُنتُ بِدۡعٗا مِّنَ ٱلرُّسُلِ وَمَآ أَدۡرِي مَا يُفۡعَلُ بِي وَلَا بِكُمۡۖ إِنۡ أَتَّبِعُ إِلَّا مَا يُوحَىٰٓ إِلَيَّ وَمَآ أَنَا۠ إِلَّا نَذِيرٞ مُّبِينٞ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo ndi icyaduka mu ntumwa (za Allah), ndetse sinamenya ibyo nzakorerwa cyangwa se ibyo muzakorerwa. Nkurikira ibyo nahishuriwe gusa, kandi nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi ugaragara.” info
التفاسير:

external-link copy
10 : 46

قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كَانَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ وَكَفَرۡتُم بِهِۦ وَشَهِدَ شَاهِدٞ مِّنۢ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ عَلَىٰ مِثۡلِهِۦ فَـَٔامَنَ وَٱسۡتَكۡبَرۡتُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ

Babaze (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) ibaye ituruka kwa Allah mukaba muyihakana; nyamara umwe muri bene Isiraheli[1] ahamya ko ari nka yo (ari ukuri nka Tawurati), akaba anayemera mu gihe mwe mwishyira hejuru (muyihakana)!” Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’abahakanyi. info

[1] Umwe muri bene Isiraheli uvugwa muri uyu murongo ni Abdullahi bun Salaam, Umuyahudi wabaye Umuyisilamu ndetse akaba yari n’umwe mu basangirangendo b’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’umugisha).

التفاسير:

external-link copy
11 : 46

وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَوۡ كَانَ خَيۡرٗا مَّا سَبَقُونَآ إِلَيۡهِۚ وَإِذۡ لَمۡ يَهۡتَدُواْ بِهِۦ فَسَيَقُولُونَ هَٰذَآ إِفۡكٞ قَدِيمٞ

Na ba bandi bahakanye babwiye abemeye bati “Iyo (ubutumwa bwa Muhamadi) buza kuba ari bwiza, (ababwemeye) ntibari kudutanga kubwemera.” Hanyuma iyo batemeye ko (ubwo butumwa) bubayobora baravuga bati “iki ni ikinyoma gishaje!” info
التفاسير:

external-link copy
12 : 46

وَمِن قَبۡلِهِۦ كِتَٰبُ مُوسَىٰٓ إِمَامٗا وَرَحۡمَةٗۚ وَهَٰذَا كِتَٰبٞ مُّصَدِّقٞ لِّسَانًا عَرَبِيّٗا لِّيُنذِرَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ وَبُشۡرَىٰ لِلۡمُحۡسِنِينَ

Na mbere yayo (Qur’an) hari igitabo cya Musa (Tawurat) cyari ubuyobozi n’impuhwe. Naho iki (igitabo cya Qur’an) ni igitabo gihamya ibyakibanjirije, kiri mu rurimi rw’Icyarabu, kigamije kuburira inkozi z‘ibibi no gutanga inkuru nziza ku bakora ibyiza. info
التفاسير:

external-link copy
13 : 46

إِنَّ ٱلَّذِينَ قَالُواْ رَبُّنَا ٱللَّهُ ثُمَّ ٱسۡتَقَٰمُواْ فَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ

Mu by’ukuri ba bandi bavuze bati “Nyagasani wacu ni Allah, hanyuma bagashikama (ku kuri), nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira.” info
التفاسير:

external-link copy
14 : 46

أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِ خَٰلِدِينَ فِيهَا جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Abo ni abantu bo mu Ijuru, bazaribamo ubuziraherezo nk’ingororano z’ibyo bajyaga bakora. info
التفاسير: