Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
53 : 7

هَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّا تَأۡوِيلَهُۥۚ يَوۡمَ يَأۡتِي تَأۡوِيلُهُۥ يَقُولُ ٱلَّذِينَ نَسُوهُ مِن قَبۡلُ قَدۡ جَآءَتۡ رُسُلُ رَبِّنَا بِٱلۡحَقِّ فَهَل لَّنَا مِن شُفَعَآءَ فَيَشۡفَعُواْ لَنَآ أَوۡ نُرَدُّ فَنَعۡمَلَ غَيۡرَ ٱلَّذِي كُنَّا نَعۡمَلُۚ قَدۡ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ

Ese hari ikindi bategereje uretse icyo basezeranyijwe (ibihano) muri yo (Qur’an), kizaba iherezo ryabo? Umunsi isezerano ryabo ryasohoye, abawiyibagije mbere bazavuga bati “Rwose Intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri! Ese twagira abavugizi ngo batuvuganire, cyangwa ngo dusubizwe (ku isi) kugira ngo dukore ibikorwa byiza bitari ibikorwa (bibi) twakoraga?” Rwose barihombeje, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) byabatengushye! info
التفاسير: