Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
125 : 6

فَمَن يُرِدِ ٱللَّهُ أَن يَهۡدِيَهُۥ يَشۡرَحۡ صَدۡرَهُۥ لِلۡإِسۡلَٰمِۖ وَمَن يُرِدۡ أَن يُضِلَّهُۥ يَجۡعَلۡ صَدۡرَهُۥ ضَيِّقًا حَرَجٗا كَأَنَّمَا يَصَّعَّدُ فِي ٱلسَّمَآءِۚ كَذَٰلِكَ يَجۡعَلُ ٱللَّهُ ٱلرِّجۡسَ عَلَى ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ

Kandi uwo Allah ashaka kuyobora yagurira igituza cye Isilamu, ndetse n’uwo ashaka kurekera mu buyobe, afunganya igituza cye cyane, akabura amahoro akamera nk’uwihatira kuzamuka ajya mu kirere.[1] Uko ni ko Allah ashyira mu gihano ba bandi batemera. info

[1] Bimenyerewe ko abazamuka mu kirere bagera aho umwuka bahumeka (Oxygen) ubabana muke, bagakenera kwitwaza undi w’umukorano; ibyo bikaba bishimangira ko Qur’an ari igitabo gikubiyemo ubuhanga, kandi cyabushimangiye mbere y’uko abashakashatsi babuvumbura.

التفاسير: