Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
114 : 6

أَفَغَيۡرَ ٱللَّهِ أَبۡتَغِي حَكَمٗا وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ إِلَيۡكُمُ ٱلۡكِتَٰبَ مُفَصَّلٗاۚ وَٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ يَعۡلَمُونَ أَنَّهُۥ مُنَزَّلٞ مِّن رَّبِّكَ بِٱلۡحَقِّۖ فَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ

Ese utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari We (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi ba bandi twahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko (igitabo cya Qur’an) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya. info
التفاسير: