Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
44 : 5

إِنَّآ أَنزَلۡنَا ٱلتَّوۡرَىٰةَ فِيهَا هُدٗى وَنُورٞۚ يَحۡكُمُ بِهَا ٱلنَّبِيُّونَ ٱلَّذِينَ أَسۡلَمُواْ لِلَّذِينَ هَادُواْ وَٱلرَّبَّٰنِيُّونَ وَٱلۡأَحۡبَارُ بِمَا ٱسۡتُحۡفِظُواْ مِن كِتَٰبِ ٱللَّهِ وَكَانُواْ عَلَيۡهِ شُهَدَآءَۚ فَلَا تَخۡشَوُاْ ٱلنَّاسَ وَٱخۡشَوۡنِ وَلَا تَشۡتَرُواْ بِـَٔايَٰتِي ثَمَنٗا قَلِيلٗاۚ وَمَن لَّمۡ يَحۡكُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَٰفِرُونَ

Mu by’ukuri, twahishuye Tawurati irimo umuyoboro n’urumuri. Ni na yo Abahanuzi biyeguriye Allah, Abihayimana n’abamenyi b’idini bifashisha mu gukiranura Abayahudi; kuko bahawe inshingano zo kubungabunga igitabo cya Allah, kandi bari n’abahamya bacyo. Bityo ntimugatinye abantu ahubwo mube ari njye mutinya, kandi ntimukagurane amagambo yanjye igiciro gito. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi. info
التفاسير: