Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
19 : 44

وَأَن لَّا تَعۡلُواْ عَلَى ٱللَّهِۖ إِنِّيٓ ءَاتِيكُم بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ

“Ntimukanishyire hejuru imbere ya Allah. Rwose mbazaniye ibimenyetso bigaragara.” info
التفاسير:

external-link copy
20 : 44

وَإِنِّي عُذۡتُ بِرَبِّي وَرَبِّكُمۡ أَن تَرۡجُمُونِ

“Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye.” info
التفاسير:

external-link copy
21 : 44

وَإِن لَّمۡ تُؤۡمِنُواْ لِي فَٱعۡتَزِلُونِ

“Ariko nimutananyemera mundeke (ntimungirire nabi).” info
التفاسير:

external-link copy
22 : 44

فَدَعَا رَبَّهُۥٓ أَنَّ هَٰٓؤُلَآءِ قَوۡمٞ مُّجۡرِمُونَ

(Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde).” info
التفاسير:

external-link copy
23 : 44

فَأَسۡرِ بِعِبَادِي لَيۡلًا إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ

(Allah aramubwira ati) “Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira.” info
التفاسير:

external-link copy
24 : 44

وَٱتۡرُكِ ٱلۡبَحۡرَ رَهۡوًاۖ إِنَّهُمۡ جُندٞ مُّغۡرَقُونَ

(Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama.” info
التفاسير:

external-link copy
25 : 44

كَمۡ تَرَكُواْ مِن جَنَّٰتٖ وَعُيُونٖ

(Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki, info
التفاسير:

external-link copy
26 : 44

وَزُرُوعٖ وَمَقَامٖ كَرِيمٖ

Ibihingwa n’amazu meza, info
التفاسير:

external-link copy
27 : 44

وَنَعۡمَةٖ كَانُواْ فِيهَا فَٰكِهِينَ

Naho umudendezo babagamo banezerewe! info
التفاسير:

external-link copy
28 : 44

كَذَٰلِكَۖ وَأَوۡرَثۡنَٰهَا قَوۡمًا ءَاخَرِينَ

Uko ni ko byagenze! (Imitungo yabo) twayizunguje abandi bantu. info
التفاسير:

external-link copy
29 : 44

فَمَا بَكَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلسَّمَآءُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَا كَانُواْ مُنظَرِينَ

Ikirere n’isi ntibyigeze bibaririra [1] kandi ntibigeze bakererezwa (guhanwa). info

[1] Ibun Abas (Imana imwishimire) yavuze ko iyo umwemeramana apfuye, ahantu yajyaga yubama asenga ndetse n’amarembo yo mu kirere ibikorwa bye byajyaga binyuzwamo bizamuka, bigira agahinda bikamuririra. Naho iyo umuhakanyi apfuye ntibimuririra.

التفاسير:

external-link copy
30 : 44

وَلَقَدۡ نَجَّيۡنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ مِنَ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡمُهِينِ

Kandi rwose twarokoye bene Isiraheli ibihano bisuzuguza, info
التفاسير:

external-link copy
31 : 44

مِن فِرۡعَوۡنَۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَالِيٗا مِّنَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ

Bya Farawo, wari warishyize hejuru akaba no mu bakabya. info
التفاسير:

external-link copy
32 : 44

وَلَقَدِ ٱخۡتَرۡنَٰهُمۡ عَلَىٰ عِلۡمٍ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ

(Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo), info
التفاسير:

external-link copy
33 : 44

وَءَاتَيۡنَٰهُم مِّنَ ٱلۡأٓيَٰتِ مَا فِيهِ بَلَٰٓؤٞاْ مُّبِينٌ

Twanabahaye ibitangaza birimo ibigeragezo bigaragara. info
التفاسير:

external-link copy
34 : 44

إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَيَقُولُونَ

Mu by’ukuri abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati: info
التفاسير:

external-link copy
35 : 44

إِنۡ هِيَ إِلَّا مَوۡتَتُنَا ٱلۡأُولَىٰ وَمَا نَحۡنُ بِمُنشَرِينَ

“Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa, info
التفاسير:

external-link copy
36 : 44

فَأۡتُواْ بِـَٔابَآئِنَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye). info
التفاسير:

external-link copy
37 : 44

أَهُمۡ خَيۡرٌ أَمۡ قَوۡمُ تُبَّعٖ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ أَهۡلَكۡنَٰهُمۡۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ مُجۡرِمِينَ

Ese abo (babangikanyamana) ni bo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i,[1] ndetse na ba bandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi. info

[1] Tubba’i : Bari abami bo mu gihugu cya Yemen.

التفاسير:

external-link copy
38 : 44

وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا لَٰعِبِينَ

Ntabwo twaremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo dukina. info
التفاسير:

external-link copy
39 : 44

مَا خَلَقۡنَٰهُمَآ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

Nta kindi cyatumye tubirema uretse ku mpamvu z’ukuri; nyamara abenshi muri bo ntibabizi. info
التفاسير: