Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
34 : 38

وَلَقَدۡ فَتَنَّا سُلَيۡمَٰنَ وَأَلۡقَيۡنَا عَلَىٰ كُرۡسِيِّهِۦ جَسَدٗا ثُمَّ أَنَابَ

Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri[1] ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana. info

[1] Ikibiri kivugwa muri uyu murongo ni igice cy’umubiri w’umwana wavutse ubwo Intumwa Sulayimani yari yagize umugambi wo kuzenguruka ingo ze zose mu ijoro rimwe aziteramo inda y’umuhungu kugira ngo azabyare ingabo, ntiyabiragiza Imana (avuga Insha Allah), nuko Imana imugerageza imuha umwana utujuje ingingo.

التفاسير: