Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
29 : 28

۞ فَلَمَّا قَضَىٰ مُوسَى ٱلۡأَجَلَ وَسَارَ بِأَهۡلِهِۦٓ ءَانَسَ مِن جَانِبِ ٱلطُّورِ نَارٗاۖ قَالَ لِأَهۡلِهِ ٱمۡكُثُوٓاْ إِنِّيٓ ءَانَسۡتُ نَارٗا لَّعَلِّيٓ ءَاتِيكُم مِّنۡهَا بِخَبَرٍ أَوۡ جَذۡوَةٖ مِّنَ ٱلنَّارِ لَعَلَّكُمۡ تَصۡطَلُونَ

Nuko Musa yujuje igihe (bumvikanye), ajyana n’umuryango we (basubiye mu Misiri), arabukwa umuriro iruhande (rw’umusozi) wa Twuri. Maze abwira umuryango we ati “Nimusigare aha, mu by’ukuri njye ndabutswe umuriro; hari ubwo nabazanira amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa nkabazanira igishirira kugira ngo mwote.” info
التفاسير: