Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
6 : 24

وَٱلَّذِينَ يَرۡمُونَ أَزۡوَٰجَهُمۡ وَلَمۡ يَكُن لَّهُمۡ شُهَدَآءُ إِلَّآ أَنفُسُهُمۡ فَشَهَٰدَةُ أَحَدِهِمۡ أَرۡبَعُ شَهَٰدَٰتِۭ بِٱللَّهِ إِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ

Naho ba bandi babeshyera abagore babo (babashinja) ubusambanyi, ariko bakaba batabifitiye abahamya usibye bo ubwabo; (icyo gihe) ubuhamya bw’umwe muri bo (umugabo) ni ukurahira ku izina rya Allah inshuro enye (yemeza) ko ari mu bavuga ukuri (ku cyaha cy’ubusambanyi ashinja umugore we). info
التفاسير: