Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
59 : 24

وَإِذَا بَلَغَ ٱلۡأَطۡفَٰلُ مِنكُمُ ٱلۡحُلُمَ فَلۡيَسۡتَـٔۡذِنُواْ كَمَا ٱسۡتَـٔۡذَنَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمۡ ءَايَٰتِهِۦۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ

Kandi abato muri mwe nibagera igihe cyo kugimbuka, bajye basaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) nk’uko bakuru babo babusaba. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
60 : 24

وَٱلۡقَوَٰعِدُ مِنَ ٱلنِّسَآءِ ٱلَّٰتِي لَا يَرۡجُونَ نِكَاحٗا فَلَيۡسَ عَلَيۡهِنَّ جُنَاحٌ أَن يَضَعۡنَ ثِيَابَهُنَّ غَيۡرَ مُتَبَرِّجَٰتِۭ بِزِينَةٖۖ وَأَن يَسۡتَعۡفِفۡنَ خَيۡرٞ لَّهُنَّۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٞ

Naho abagore bacuze batagifite icyizere cyo kurongorwa (kubera izabukuru), nta cyaha kuri bo kuba bakwambura imyitero yabo ariko batagaragaza imirimbo (iri ahihishe), nyamara baramutse biyubashye (ntibayikuremo) byaba ari byo byiza kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
61 : 24

لَّيۡسَ عَلَى ٱلۡأَعۡمَىٰ حَرَجٞ وَلَا عَلَى ٱلۡأَعۡرَجِ حَرَجٞ وَلَا عَلَى ٱلۡمَرِيضِ حَرَجٞ وَلَا عَلَىٰٓ أَنفُسِكُمۡ أَن تَأۡكُلُواْ مِنۢ بُيُوتِكُمۡ أَوۡ بُيُوتِ ءَابَآئِكُمۡ أَوۡ بُيُوتِ أُمَّهَٰتِكُمۡ أَوۡ بُيُوتِ إِخۡوَٰنِكُمۡ أَوۡ بُيُوتِ أَخَوَٰتِكُمۡ أَوۡ بُيُوتِ أَعۡمَٰمِكُمۡ أَوۡ بُيُوتِ عَمَّٰتِكُمۡ أَوۡ بُيُوتِ أَخۡوَٰلِكُمۡ أَوۡ بُيُوتِ خَٰلَٰتِكُمۡ أَوۡ مَا مَلَكۡتُم مَّفَاتِحَهُۥٓ أَوۡ صَدِيقِكُمۡۚ لَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ جُنَاحٌ أَن تَأۡكُلُواْ جَمِيعًا أَوۡ أَشۡتَاتٗاۚ فَإِذَا دَخَلۡتُم بُيُوتٗا فَسَلِّمُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِكُمۡ تَحِيَّةٗ مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِ مُبَٰرَكَةٗ طَيِّبَةٗۚ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِ لَعَلَّكُمۡ تَعۡقِلُونَ

Si bibi ku muntu utabona, uwamugaye, umurwayi cyangwa mwe ubwanyu kuba mwarya mu ngo zanyu, mu ngo za ba so, mu ngo za ba nyoko, mu ngo z’abavandimwe banyu, mu ngo za bashiki banyu, mu ngo za ba so wanyu, mu ngo za ba nyoko wanyu, mu ngo za ba nyokorome, mu ngo za ba nyogosenge, mu ngo (z’abo) mufitiye imfunguzo (mwarindishijwe) cyangwa mu ngo z’inshuti zanyu. Ndetse si n’ikosa kuri mwe kuba mwasangirira hamwe cyangwa se mukarya intatane. Ariko igihe mwinjiye mu mazu (atuwe ndetse n’adatuwe), mujye musuhuzanya mu ndamutso nziza ituruka kwa Allah kandi yuje imigisha.[1] Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye, kugira ngo musobanukirwe. info

[1] Iyo ndamutso ni (Assalamu alayikum wa rah’matullahi wa barakatuhu)

التفاسير: