Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
83 : 2

وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ لَا تَعۡبُدُونَ إِلَّا ٱللَّهَ وَبِٱلۡوَٰلِدَيۡنِ إِحۡسَانٗا وَذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَقُولُواْ لِلنَّاسِ حُسۡنٗا وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ ثُمَّ تَوَلَّيۡتُمۡ إِلَّا قَلِيلٗا مِّنكُمۡ وَأَنتُم مُّعۡرِضُونَ

Munibuke ubwo twakiraga isezerano rya bene Isiraheli (rigira riti) “Ntimuzasenge ikindi kitari Allah, muzagirire neza ababyeyi bombi, abo mufitanye isano, imfubyi n’abakene, muvugane n’abantu mukoresheje imvugo nziza, muhozeho iswala[1], kandi mutange amaturo. Nuko mutera umugongo (amategeko yacu) munirengagiza (isezerano ryacu) uretse bake muri mwe.” info

[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.

التفاسير: