Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
50 : 17

۞ قُلۡ كُونُواْ حِجَارَةً أَوۡ حَدِيدًا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimube amabuye cyangwa ibyuma,” info
التفاسير:

external-link copy
51 : 17

أَوۡ خَلۡقٗا مِّمَّا يَكۡبُرُ فِي صُدُورِكُمۡۚ فَسَيَقُولُونَ مَن يُعِيدُنَاۖ قُلِ ٱلَّذِي فَطَرَكُمۡ أَوَّلَ مَرَّةٖۚ فَسَيُنۡغِضُونَ إِلَيۡكَ رُءُوسَهُمۡ وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هُوَۖ قُلۡ عَسَىٰٓ أَن يَكُونَ قَرِيبٗا

“Cyangwa ikindi kiremwa mutekereza ko cyaba gikomeye (n’ubwo mwaba mumeze mutyo muzazurwa). Bazavuga bati “Ni nde uzadusubiza ubuzima?” Vuga uti “Muzabusubizwa n’uwabaremye bwa mbere.” Bazakuzunguriza imitwe bahakana, bavuge bati “Ibyo bizaba ryari?” Vuga uti “Wenda biri bugufi.” info
التفاسير:

external-link copy
52 : 17

يَوۡمَ يَدۡعُوكُمۡ فَتَسۡتَجِيبُونَ بِحَمۡدِهِۦ وَتَظُنُّونَ إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا قَلِيلٗا

Umunsi (Allah) azabahamagara (kugira ngo muve mu mva zanyu) maze mukitaba mumusingiza. Icyo gihe muzakeka ko mwabaye (ku isi) igihe gito. info
التفاسير:

external-link copy
53 : 17

وَقُل لِّعِبَادِي يَقُولُواْ ٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُۚ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ يَنزَغُ بَيۡنَهُمۡۚ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ كَانَ لِلۡإِنسَٰنِ عَدُوّٗا مُّبِينٗا

Bwira abagaragu banjye, bajye bavuga amagambo meza, kuko rwose (nibatabikora) Shitani izabateranya. Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi ugaragara w’umuntu. info
التفاسير:

external-link copy
54 : 17

رَّبُّكُمۡ أَعۡلَمُ بِكُمۡۖ إِن يَشَأۡ يَرۡحَمۡكُمۡ أَوۡ إِن يَشَأۡ يُعَذِّبۡكُمۡۚ وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ عَلَيۡهِمۡ وَكِيلٗا

Nyagasani wanyu arabazi neza; nabishaka azabagirira impuhwe, kandi nabishaka azabahana. Kandi (yewe Muhamadi) ntitwabakoherejeho ngo ubabere umurengezi (kugeza ubwo ubahatira kuyoboka). info
التفاسير:

external-link copy
55 : 17

وَرَبُّكَ أَعۡلَمُ بِمَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَلَقَدۡ فَضَّلۡنَا بَعۡضَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ عَلَىٰ بَعۡضٖۖ وَءَاتَيۡنَا دَاوُۥدَ زَبُورٗا

Kandi Nyagasani wawe azi neza abari mu birere no mu isi. Kandi rwose bamwe mu bahanuzi twabarutishije abandi, ndetse twanahaye Dawudi (igitabo cya) Zaburi. info
التفاسير:

external-link copy
56 : 17

قُلِ ٱدۡعُواْ ٱلَّذِينَ زَعَمۡتُم مِّن دُونِهِۦ فَلَا يَمۡلِكُونَ كَشۡفَ ٱلضُّرِّ عَنكُمۡ وَلَا تَحۡوِيلًا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare abo mwise imana mu cyimbo cye (Allah, kugira ngo babatabare). Nta bushobozi bafite bwo kubakiza ingorane, cyangwa ngo bazihinduremo (ibyiza).” info
التفاسير:

external-link copy
57 : 17

أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ يَبۡتَغُونَ إِلَىٰ رَبِّهِمُ ٱلۡوَسِيلَةَ أَيُّهُمۡ أَقۡرَبُ وَيَرۡجُونَ رَحۡمَتَهُۥ وَيَخَافُونَ عَذَابَهُۥٓۚ إِنَّ عَذَابَ رَبِّكَ كَانَ مَحۡذُورٗا

Abo basenga (bababangikanyije na Allah; nka Ezra, Yesu n’abandi biyeguriye Imana) na bo ubwabo (basengaga Allah) bakanashaka uburyo bwo kumwiyegereza, bizera impuhwe ze ndetse bakanatinya ibihano bye. Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe biratinyitse. info
التفاسير:

external-link copy
58 : 17

وَإِن مِّن قَرۡيَةٍ إِلَّا نَحۡنُ مُهۡلِكُوهَا قَبۡلَ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ أَوۡ مُعَذِّبُوهَا عَذَابٗا شَدِيدٗاۚ كَانَ ذَٰلِكَ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مَسۡطُورٗا

Nta mudugudu n’umwe (wahakanye Allah, ukanahinyura Intumwa ze) tutazarimbura mbere y’umunsi w’imperuka, cyangwa ngo tuwuhanishe ibihano bikaze. Mu by’ukuri ibyo byaranditswe mu gitabo (gikubiyemo ibizaba). info
التفاسير: