Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
22 : 10

هُوَ ٱلَّذِي يُسَيِّرُكُمۡ فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا كُنتُمۡ فِي ٱلۡفُلۡكِ وَجَرَيۡنَ بِهِم بِرِيحٖ طَيِّبَةٖ وَفَرِحُواْ بِهَا جَآءَتۡهَا رِيحٌ عَاصِفٞ وَجَآءَهُمُ ٱلۡمَوۡجُ مِن كُلِّ مَكَانٖ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُمۡ أُحِيطَ بِهِمۡ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ لَئِنۡ أَنجَيۡتَنَا مِنۡ هَٰذِهِۦ لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلشَّٰكِرِينَ

(Allah) ni We ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritseho (bavuga bati) “Nuramuka uturokoye aya (makuba), rwose turaba mu bashimira.” info
التفاسير: