Übersetzung der Bedeutungen von dem heiligen Quran - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda

Nummer der Seite:close

external-link copy
87 : 9

رَضُواْ بِأَن يَكُونُواْ مَعَ ٱلۡخَوَالِفِ وَطُبِعَ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ فَهُمۡ لَا يَفۡقَهُونَ

Bishimiye kugumana n’abasigaye (mu ngo). Imitima yabo iradanangirwa; ku bw’ibyo ntibasobanukirwa. info
التفاسير:

external-link copy
88 : 9

لَٰكِنِ ٱلرَّسُولُ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ جَٰهَدُواْ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡۚ وَأُوْلَٰٓئِكَ لَهُمُ ٱلۡخَيۡرَٰتُۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

Ariko Intumwa (Muhamadi) na ba bandi bemeye hamwe na yo, baharaniye (inzira ya Allah) bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Abo bazagororerwa ibyiza, kandi abo ni bo bakiranutsi. info
التفاسير:

external-link copy
89 : 9

أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ

Allah yabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru) bakazabubamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
90 : 9

وَجَآءَ ٱلۡمُعَذِّرُونَ مِنَ ٱلۡأَعۡرَابِ لِيُؤۡذَنَ لَهُمۡ وَقَعَدَ ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥۚ سَيُصِيبُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Nuko Abarabu bo mu cyaro baza gutanga impamvu (ku Ntumwa Muhamadi) kugira ngo bemererwe kutajya (ku rugamba), mu gihe ba bandi babeshye Allah n'Intumwa ye bigumiye mu ngo zabo (batabisabiye uburenganzira). Abahakanye muri bo, bazagerwaho n'ibihano bibabaza. info
التفاسير:

external-link copy
91 : 9

لَّيۡسَ عَلَى ٱلضُّعَفَآءِ وَلَا عَلَى ٱلۡمَرۡضَىٰ وَلَا عَلَى ٱلَّذِينَ لَا يَجِدُونَ مَا يُنفِقُونَ حَرَجٌ إِذَا نَصَحُواْ لِلَّهِ وَرَسُولِهِۦۚ مَا عَلَى ٱلۡمُحۡسِنِينَ مِن سَبِيلٖۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Nta mugayo (wo kutajya ku rugamba) ku banyantege nke, ku barwayi cyangwa ku badafite icyo batanga, mu gihe ari abanyakuri kuri Allah n'Intumwa ye. Nta mpamvu yo kugaya abagiraneza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
92 : 9

وَلَا عَلَى ٱلَّذِينَ إِذَا مَآ أَتَوۡكَ لِتَحۡمِلَهُمۡ قُلۡتَ لَآ أَجِدُ مَآ أَحۡمِلُكُمۡ عَلَيۡهِ تَوَلَّواْ وَّأَعۡيُنُهُمۡ تَفِيضُ مِنَ ٱلدَّمۡعِ حَزَنًا أَلَّا يَجِدُواْ مَا يُنفِقُونَ

Nta (n’umugayo) kuri ba bandi baje bakugana (yewe Muhamadi) ngo ubahe ibyo kugenderaho (bajya ku rugamba), ukavuga uti “Simfite ibyo mwagenderaho.” Maze bagahindukira amaso yabo atembamo amarira, kubera agahinda ko kutabona icyo batanga (mu nzira ya Allah). info
التفاسير:

external-link copy
93 : 9

۞ إِنَّمَا ٱلسَّبِيلُ عَلَى ٱلَّذِينَ يَسۡتَـٔۡذِنُونَكَ وَهُمۡ أَغۡنِيَآءُۚ رَضُواْ بِأَن يَكُونُواْ مَعَ ٱلۡخَوَالِفِ وَطَبَعَ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ فَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

Mu by’ukuri umugayo uri kuri ba bandi bagusaba kutajya ku rugamba kandi ari abakire. Bishimiye kugumana n'abasigaye mu ngo, nuko Allah adanangira imitima yabo; bityo ntibazi (ingaruka z’ibyo bakoze). info
التفاسير: