Prijevod značenja časnog Kur'ana - Prijevod na kinjaruanda jezik - Organizacija muslimana Ruande

Broj stranice:close

external-link copy
47 : 41

۞ إِلَيۡهِ يُرَدُّ عِلۡمُ ٱلسَّاعَةِۚ وَمَا تَخۡرُجُ مِن ثَمَرَٰتٖ مِّنۡ أَكۡمَامِهَا وَمَا تَحۡمِلُ مِنۡ أُنثَىٰ وَلَا تَضَعُ إِلَّا بِعِلۡمِهِۦۚ وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ أَيۡنَ شُرَكَآءِي قَالُوٓاْ ءَاذَنَّٰكَ مَا مِنَّا مِن شَهِيدٖ

Ubumenyi bw’umunsi w’imperuka bwihariwe na We (Allah). Kandi nta mbuto zishobora gusohoka mu bishishwa byazo ngo zimere, ndetse nta n’ikigore cyatwita cyangwa ngo kibyare bitari mu bumenyi bwe. N’umunsi (Allah) azabahamagara agira ati “Ibyo mwambangikanyaga na byo biri he?” Bazavuga bati “Ubu turakumenyesha ko nta n’umwe muri twe waba umuhamya (ko ufite uwo mubangikanye).” info
التفاسير:

external-link copy
48 : 41

وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَدۡعُونَ مِن قَبۡلُۖ وَظَنُّواْ مَا لَهُم مِّن مَّحِيصٖ

Nuko ibyo basengaga mbere (ku isi) bizabitarura babibure! Icyo gihe ni bwo bazamenya ko nta buhungiro bafite. info
التفاسير:

external-link copy
49 : 41

لَّا يَسۡـَٔمُ ٱلۡإِنسَٰنُ مِن دُعَآءِ ٱلۡخَيۡرِ وَإِن مَّسَّهُ ٱلشَّرُّ فَيَـُٔوسٞ قَنُوطٞ

Umuntu ntajya arambirwa gusaba ibyiza, ariko iyo agezweho n’ikibi, ariheba agacika intege. info
التفاسير:

external-link copy
50 : 41

وَلَئِنۡ أَذَقۡنَٰهُ رَحۡمَةٗ مِّنَّا مِنۢ بَعۡدِ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُ لَيَقُولَنَّ هَٰذَا لِي وَمَآ أَظُنُّ ٱلسَّاعَةَ قَآئِمَةٗ وَلَئِن رُّجِعۡتُ إِلَىٰ رَبِّيٓ إِنَّ لِي عِندَهُۥ لَلۡحُسۡنَىٰۚ فَلَنُنَبِّئَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِمَا عَمِلُواْ وَلَنُذِيقَنَّهُم مِّنۡ عَذَابٍ غَلِيظٖ

N’iyo tumusogongeje ku mpuhwe ziduturutseho nyuma yo kugerwaho n’ingorane, rwose aravuga ati “Ibi mbibonye kuko mbikwiye, kandi sinkeka ko imperuka izabaho. Kandi nindamuka nsubijwe no kwa Nyagasani wanjye, mu by’ukuri nzagirayo ibyiza kurushaho.” Rwose tuzabwira ba bandi bahakanye ibyo bakoze, ndetse tunabumvisha ibihano bikomeye. info
التفاسير:

external-link copy
51 : 41

وَإِذَآ أَنۡعَمۡنَا عَلَى ٱلۡإِنسَٰنِ أَعۡرَضَ وَنَـَٔا بِجَانِبِهِۦ وَإِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ فَذُو دُعَآءٍ عَرِيضٖ

Kandi iyo duhaye umuntu ingabire, arirengagiza (yanga gushimira Nyagasani we), akitaza akanishyira hejuru, ariko ikibi cyamugeraho agatakamba cyane. info
التفاسير:

external-link copy
52 : 41

قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كَانَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ ثُمَّ كَفَرۡتُم بِهِۦ مَنۡ أَضَلُّ مِمَّنۡ هُوَ فِي شِقَاقِۭ بَعِيدٖ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) iramutse ituruka kwa Allah hanyuma mukaba muyihakana, (icyo gihe) ni nde waba warayobye kurusha wa wundi uri mu bwigomeke bwa kure?” info
التفاسير:

external-link copy
53 : 41

سَنُرِيهِمۡ ءَايَٰتِنَا فِي ٱلۡأٓفَاقِ وَفِيٓ أَنفُسِهِمۡ حَتَّىٰ يَتَبَيَّنَ لَهُمۡ أَنَّهُ ٱلۡحَقُّۗ أَوَلَمۡ يَكۡفِ بِرَبِّكَ أَنَّهُۥ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ

(Vuba aha) tuzabereka ibimenyetso byacu mu isanzure ndetse no muri bo ubwabo, kugeza ubwo bagaragarijwe ko iyi (Qur’an) ari ukuri. Ese ntibihagije kuba Nyagasani wawe ari We muhamya wa buri kintu? info
التفاسير:

external-link copy
54 : 41

أَلَآ إِنَّهُمۡ فِي مِرۡيَةٖ مِّن لِّقَآءِ رَبِّهِمۡۗ أَلَآ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَيۡءٖ مُّحِيطُۢ

Menya ko mu by’ukuri (abahakanyi) bagishidikanya kuzahura na Nyagasani wabo. Menya ko mu by’ukuri (Allah) ari We uzi neza buri kintu akanakigiraho ububasha bwose. info
التفاسير: