Prijevod značenja časnog Kur'ana - Prijevod na kinjaruanda jezik - Organizacija muslimana Ruande

Broj stranice:close

external-link copy
19 : 35

وَمَا يَسۡتَوِي ٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡبَصِيرُ

Kandi impumyi (udasobanukiwe amategeko y’idini) ntishobora kumera nk’ubona (uri mu nzira itunganye). info
التفاسير:

external-link copy
20 : 35

وَلَا ٱلظُّلُمَٰتُ وَلَا ٱلنُّورُ

Nta n’ubwo umwijima (ubuyobe) ushobora kumera nk’urumuri (ukuyoboka). info
التفاسير:

external-link copy
21 : 35

وَلَا ٱلظِّلُّ وَلَا ٱلۡحَرُورُ

Ndetse n’ikibunda ntigishobora kumera nk’ubushyuhe. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 35

وَمَا يَسۡتَوِي ٱلۡأَحۡيَآءُ وَلَا ٱلۡأَمۡوَٰتُۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُسۡمِعُ مَن يَشَآءُۖ وَمَآ أَنتَ بِمُسۡمِعٖ مَّن فِي ٱلۡقُبُورِ

Nta n’ubwo abazima (abemeramana) bamera nk’abapfu (abahakanyi). Mu by’ukuri Allah aha kumva (ukuri) uwo ashaka, ariko (wowe Muhamadi) ntushobora kumvisha abari mu mva. info
التفاسير:

external-link copy
23 : 35

إِنۡ أَنتَ إِلَّا نَذِيرٌ

Ahubwo wowe uri umuburizi gusa. info
التفاسير:

external-link copy
24 : 35

إِنَّآ أَرۡسَلۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ بَشِيرٗا وَنَذِيرٗاۚ وَإِن مِّنۡ أُمَّةٍ إِلَّا خَلَا فِيهَا نَذِيرٞ

Mu by’ukuri twakohereje tuguhaye ukuri (Isilamu); utanga inkuru nziza (ku bemeramana) unaburira (abahakanyi). Kandi nta muryango (Umat) wabayeho utaragezweho n’Umuburizi. info
التفاسير:

external-link copy
25 : 35

وَإِن يُكَذِّبُوكَ فَقَدۡ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ جَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَبِٱلزُّبُرِ وَبِٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُنِيرِ

Kandi nibaguhinyura (uzamenye ko) rwose n’ababayeho mbere yabo bahinyuye. Intumwa zabo zabazaniye ibitangaza bigaragara, inyandiko (zikubiyemo ubutumwa) ndetse n’ibitabo bitanga urumuri (ariko barabihinyura). info
التفاسير:

external-link copy
26 : 35

ثُمَّ أَخَذۡتُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۖ فَكَيۡفَ كَانَ نَكِيرِ

Hanyuma mfata ba bandi bahakanye (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze! info
التفاسير:

external-link copy
27 : 35

أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجۡنَا بِهِۦ ثَمَرَٰتٖ مُّخۡتَلِفًا أَلۡوَٰنُهَاۚ وَمِنَ ٱلۡجِبَالِ جُدَدُۢ بِيضٞ وَحُمۡرٞ مُّخۡتَلِفٌ أَلۡوَٰنُهَا وَغَرَابِيبُ سُودٞ

Ese ntubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere, tukayameresha imbuto z’amabara atandukanye? (Twanashyize) mu misozi ibiharabuge by’amabara yera n’atukura, bifite amabara atandukanye, ndetse (n’indi misozi) yirabura cyane. info
التفاسير:

external-link copy
28 : 35

وَمِنَ ٱلنَّاسِ وَٱلدَّوَآبِّ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ مُخۡتَلِفٌ أَلۡوَٰنُهُۥ كَذَٰلِكَۗ إِنَّمَا يَخۡشَى ٱللَّهَ مِنۡ عِبَادِهِ ٱلۡعُلَمَٰٓؤُاْۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ غَفُورٌ

Ni nk’uko (twaremye) abantu, inyamaswa n’amatungo mu mabara atandukanye. Mu by’ukuri abatinyamana (nyabyo) mu bagaragu be ni abamenyi. Rwose Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Ubabarira ibyaha. info
التفاسير:

external-link copy
29 : 35

إِنَّ ٱلَّذِينَ يَتۡلُونَ كِتَٰبَ ٱللَّهِ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَأَنفَقُواْ مِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ سِرّٗا وَعَلَانِيَةٗ يَرۡجُونَ تِجَٰرَةٗ لَّن تَبُورَ

Mu by’ukuri ba bandi basoma igitabo cya Allah (Qur’an), bagahozaho iswala, bakanatanga (amaturo) mu ibanga ndetse no ku mugaragaro mu byo twabafunguriye, bizeye ubucuruzi butazahomba. info
التفاسير:

external-link copy
30 : 35

لِيُوَفِّيَهُمۡ أُجُورَهُمۡ وَيَزِيدَهُم مِّن فَضۡلِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ غَفُورٞ شَكُورٞ

Kugira ngo azabagororere ingororano zabo zuzuye kandi anabongerere mu ngabire ze. Mu by’ukuri ni Ubabarira ibyaha, Ushima bihebuje (ibikorwa by’abagaragu be). info
التفاسير: