Prijevod značenja časnog Kur'ana - Prijevod na kinjaruanda jezik - Organizacija muslimana Ruande

external-link copy
40 : 24

أَوۡ كَظُلُمَٰتٖ فِي بَحۡرٖ لُّجِّيّٖ يَغۡشَىٰهُ مَوۡجٞ مِّن فَوۡقِهِۦ مَوۡجٞ مِّن فَوۡقِهِۦ سَحَابٞۚ ظُلُمَٰتُۢ بَعۡضُهَا فَوۡقَ بَعۡضٍ إِذَآ أَخۡرَجَ يَدَهُۥ لَمۡ يَكَدۡ يَرَىٰهَاۗ وَمَن لَّمۡ يَجۡعَلِ ٱللَّهُ لَهُۥ نُورٗا فَمَا لَهُۥ مِن نُّورٍ

Cyangwa (ibikorwa byabo) ni nk’umwijima wo mu nyanja ifite ubujyakuzimu burebure, itwikiriwe n’umuhengeri utwikiriwe n’undi muhengeri, hejuru yayo hari ibicu byirabura; ni umwijima ugeretse hejuru y’undi, umuntu aramutse arambuye ukuboko kwe akubona bigoranye (kubera umwijima ukabije). Kandi uwo Allah atahaye urumuri, nta rundi rumuri yagira (rwamuyobora). info
التفاسير: