Prijevod značenja časnog Kur'ana - Prijevod na kinjaruanda jezik - Organizacija muslimana Ruande

external-link copy
40 : 11

حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَ أَمۡرُنَا وَفَارَ ٱلتَّنُّورُ قُلۡنَا ٱحۡمِلۡ فِيهَا مِن كُلّٖ زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَأَهۡلَكَ إِلَّا مَن سَبَقَ عَلَيۡهِ ٱلۡقَوۡلُ وَمَنۡ ءَامَنَۚ وَمَآ ءَامَنَ مَعَهُۥٓ إِلَّا قَلِيلٞ

Nuko ubwo itegeko ryacu (ryo kubahana) ryasohoraga, maze itanura rigatangira gupfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije) twaravuze tuti “Shyiramo (mu nkuge) ikigabo n’ikigore (bya buri nyamaswa) ndetse n’umuryango wawe, uretse abaciriweho iteka (ryo kurimbuka; ari bo umugore wawe n’umwana wawe), unashyiremo abemeye.” Kandi ntawigeze yemera hamwe nawe uretse mbarwa. info
التفاسير: