আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
71 : 36

أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّا خَلَقۡنَا لَهُم مِّمَّا عَمِلَتۡ أَيۡدِينَآ أَنۡعَٰمٗا فَهُمۡ لَهَا مَٰلِكُونَ

Ese (abahakanyi) ntibabona ko mu byo amaboko yacu yakoze (harimo n’uko) twabaremeye amatungo bakaba bayatunze? info
التفاسير:

external-link copy
72 : 36

وَذَلَّلۡنَٰهَا لَهُمۡ فَمِنۡهَا رَكُوبُهُمۡ وَمِنۡهَا يَأۡكُلُونَ

Ndetse tukanayabacishiriza bugufi, amwe muri yo bakayagendaho andi bakayarya. info
التفاسير:

external-link copy
73 : 36

وَلَهُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ وَمَشَارِبُۚ أَفَلَا يَشۡكُرُونَ

Banayakuramo izindi nyungu ndetse n’ibyo kunywa. Ese ntibashimira? info
التفاسير:

external-link copy
74 : 36

وَٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ ءَالِهَةٗ لَّعَلَّهُمۡ يُنصَرُونَ

Banishyiriyeho izindi mana zitari Allah biringiye ko bazatabarwa (na zo). info
التفاسير:

external-link copy
75 : 36

لَا يَسۡتَطِيعُونَ نَصۡرَهُمۡ وَهُمۡ لَهُمۡ جُندٞ مُّحۡضَرُونَ

Ntizizashobora kubatabara, ahubwo zizazanwa ari ingabo zo kubarwanya. info
التفاسير:

external-link copy
76 : 36

فَلَا يَحۡزُنكَ قَوۡلُهُمۡۘ إِنَّا نَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَ

(Yewe Muhamadi) ntugaterwe agahinda n’imvugo yabo (amagambo yabo). Mu by’ukuri twe tuzi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza. info
التفاسير:

external-link copy
77 : 36

أَوَلَمۡ يَرَ ٱلۡإِنسَٰنُ أَنَّا خَلَقۡنَٰهُ مِن نُّطۡفَةٖ فَإِذَا هُوَ خَصِيمٞ مُّبِينٞ

Ese umuntu (uhakana izuka) ntabona ko twamuremye mu ntanga, maze nyuma akaba umunyempaka ugaragara? info
التفاسير:

external-link copy
78 : 36

وَضَرَبَ لَنَا مَثَلٗا وَنَسِيَ خَلۡقَهُۥۖ قَالَ مَن يُحۡيِ ٱلۡعِظَٰمَ وَهِيَ رَمِيمٞ

Yaduhaye urugero[1] yibagirwa ukuremwa kwe, maze aravuga ati “Ni nde wazura aya magufa kandi yarabaye ubuvungukira?” info

[1] Urugero ruvugwa muri uyu murongo; ni umuntu utaremeraga izuka waje ku Ntumwa y’Imana (Muhamadi), maze afata igufa ryashenye akarivungagura nuko akavuga ati “Ese koko Nyagasani wawe ashobora kuzura nyir’iri gufa?”

التفاسير:

external-link copy
79 : 36

قُلۡ يُحۡيِيهَا ٱلَّذِيٓ أَنشَأَهَآ أَوَّلَ مَرَّةٖۖ وَهُوَ بِكُلِّ خَلۡقٍ عَلِيمٌ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Azazurwa n’Uwayaremye bwa mbere, kandi ni We Mumenyi uhebuje wa buri kiremwa.” info
التفاسير:

external-link copy
80 : 36

ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلشَّجَرِ ٱلۡأَخۡضَرِ نَارٗا فَإِذَآ أَنتُم مِّنۡهُ تُوقِدُونَ

We wabashyiriyeho umuriro awuvanye mu giti kibisi hanyuma mukawucana. info
التفاسير:

external-link copy
81 : 36

أَوَلَيۡسَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِقَٰدِرٍ عَلَىٰٓ أَن يَخۡلُقَ مِثۡلَهُمۚ بَلَىٰ وَهُوَ ٱلۡخَلَّٰقُ ٱلۡعَلِيمُ

Ese uwaremye ibirere n’isi ntiyashobora kurema abameze nka bo? Ni byo koko! Kandi ni We Muremyi, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
82 : 36

إِنَّمَآ أَمۡرُهُۥٓ إِذَآ أَرَادَ شَيۡـًٔا أَن يَقُولَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

Mu by’ukuri itegeko rye iyo ashaka ko ikintu kiba, arakibwira ngo “Ba, nuko kikaba!” info
التفاسير:

external-link copy
83 : 36

فَسُبۡحَٰنَ ٱلَّذِي بِيَدِهِۦ مَلَكُوتُ كُلِّ شَيۡءٖ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

Bityo ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, kandi iwe ni ho muzasubizwa. info
التفاسير: