আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন

পৃষ্ঠা নং:close

external-link copy
41 : 36

وَءَايَةٞ لَّهُمۡ أَنَّا حَمَلۡنَا ذُرِّيَّتَهُمۡ فِي ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ

N’ikindi kimenyetso kuri bo ni uko twatwaye urubyaro rwabo mu bwato (bwa Nuhu) bwikoreye (n’ibindi). info
التفاسير:

external-link copy
42 : 36

وَخَلَقۡنَا لَهُم مِّن مِّثۡلِهِۦ مَا يَرۡكَبُونَ

Twanabaremeye ibindi bisa na bwo bagenderaho. info
التفاسير:

external-link copy
43 : 36

وَإِن نَّشَأۡ نُغۡرِقۡهُمۡ فَلَا صَرِيخَ لَهُمۡ وَلَا هُمۡ يُنقَذُونَ

Kandi iyo tubishatse turabarohamisha, maze ntibabone ubatabara cyangwa ngo barokorwe, info
التفاسير:

external-link copy
44 : 36

إِلَّا رَحۡمَةٗ مِّنَّا وَمَتَٰعًا إِلَىٰ حِينٖ

Uretse ku bw’impuhwe ziduturutseho, n’ibyishimo by’igihe gito. info
التفاسير:

external-link copy
45 : 36

وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱتَّقُواْ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيكُمۡ وَمَا خَلۡفَكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ

N’iyo babwiwe bati “Nimutinye ibiri imbere yanyu (ibihano byo ku isi) n’ibiri inyuma yanyu (ibihano byo ku mperuka), kugira ngo mugirirwe impuhwe (ntibumva).” info
التفاسير:

external-link copy
46 : 36

وَمَا تَأۡتِيهِم مِّنۡ ءَايَةٖ مِّنۡ ءَايَٰتِ رَبِّهِمۡ إِلَّا كَانُواْ عَنۡهَا مُعۡرِضِينَ

Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo cyabageragaho ngo babure kugitera umugongo. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 36

وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ أَنفِقُواْ مِمَّا رَزَقَكُمُ ٱللَّهُ قَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَنُطۡعِمُ مَن لَّوۡ يَشَآءُ ٱللَّهُ أَطۡعَمَهُۥٓ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ

N’iyo babwiwe bati “Nimutange mu byo Allah yabahaye, abahakanyi babwira abemeramana bati “Ese muragira ngo dufungurire uwo Allah yari gufungurira iyo aza kubishaka? Mwe nta handi muri hatari mu buyobe bugaragara.” info
التفاسير:

external-link copy
48 : 36

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Baranavuga bati “Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri?” info
التفاسير:

external-link copy
49 : 36

مَا يَنظُرُونَ إِلَّا صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ تَأۡخُذُهُمۡ وَهُمۡ يَخِصِّمُونَ

Nta kindi bategereje usibye urusaku rumwe (rw’impanda ya mbere) ruzabakubita bahugiye mu mpaka. info
التفاسير:

external-link copy
50 : 36

فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ تَوۡصِيَةٗ وَلَآ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِمۡ يَرۡجِعُونَ

Nuko ntibashobore kugira umurage basiga habe no gusubira mu miryango yabo. info
التفاسير:

external-link copy
51 : 36

وَنُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَإِذَا هُم مِّنَ ٱلۡأَجۡدَاثِ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ يَنسِلُونَ

Nuko impanda ivuzwe (bwa kabiri), maze bahite basohoka mu mva (zabo) bagana kwa Nyagasani wabo bihuta. info
التفاسير:

external-link copy
52 : 36

قَالُواْ يَٰوَيۡلَنَا مَنۢ بَعَثَنَا مِن مَّرۡقَدِنَاۜۗ هَٰذَا مَا وَعَدَ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَصَدَقَ ٱلۡمُرۡسَلُونَ

Bavuga bati “Mbega ishyano tubonye! Ni nde utuzuye akadukura mu buryamo bwacu?” (Bazabwirwa bati) “Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi Intumwa zavuze ukuri.” info
التفاسير:

external-link copy
53 : 36

إِن كَانَتۡ إِلَّا صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ فَإِذَا هُمۡ جَمِيعٞ لَّدَيۡنَا مُحۡضَرُونَ

(Izurwa ryabo) rizaterwa n’urusaku rumwe (rw’impanda), nuko ubwo bahite bazanwa imbere yacu. info
التفاسير:

external-link copy
54 : 36

فَٱلۡيَوۡمَ لَا تُظۡلَمُ نَفۡسٞ شَيۡـٔٗا وَلَا تُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

(Babwirwe bati) “Uyu munsi nta muntu n’umwe uri bugire icyo ahuguzwa, kandi nta kindi muri buhemberwe usibye ibyo mwakoraga.” info
التفاسير: