Ese inkuru ya ba bandi bahakanye mbere ntiyabagezeho ko basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ko ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza?
Ni na ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bakavuga bati “Ese abantu (bameze nkatwe) batuyobora?” Nuko bagahakana bagatera umugongo. Nyamara Allah arihagije, nta cyo abakeneyeho, kandi Allah ni Uwihagije, Ushimwa cyane.
Nta kibi gishobora kuba (ku muntu) bitari ku burenganzira bwa Allah. Ndetse n’uwemeye Allah, (Allah) ayobora umutima we (mu kwemera nyako). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu.
Yemwe abemeye! Mu by’ukuri bamwe mu bagore banyu n’abana banyu, ni abanzi banyu (bashobora kubabuza kumvira Allah); bityo, mujye mubitondera! Ariko nimwirengagiza (amakosa yabo), mukanarenzaho, ndetse mukanabababarira, mu by’ukuri Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
Bityo, nimugandukire Allah uko mubishoboye, mwumve (ibyo Intumwa ibigisha) kandi mwumvire (amategeko yayo) ndetse munatange amaturo; bizaba ari byo byiza kuri mwe. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda.