Ariko iyo (bamwe) babonye ubucuruzi cyangwa ibindi byo kwinezeza, barabishidukira bakagusiga uhagaze wenyine (wowe Muhamadi, uri gutanga inyigisho z’umunsi wa gatanu). Vuga uti “Ibiri kwa Allah ni byo byiza kurusha kwishimisha n’ubucuruzi! Kandi Allah ni We Uhebuje mu batanga amafunguro.”