Unibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Kuki muntoteza kandi muzi ko rwose ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho? Nuko ubwo bayobaga (inzira ya Allah), Allah yarekeye imitima yabo mu buyobe, kuko Allah atayobora abantu b’ibyigomeke.
Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati “Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’Intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi).” Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati “Ubu ni uburozi bugaragara!”
Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu namwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi.
(Nimubigenza mutyo, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabinjize mu busitani butembamo imigezi, n’ubuturo bwiza mu busitani buhoraho (Ijuru). Uko ni ko gutsinda guhambaye.
Yemwe abemeye! Nimube abashyigikira (idini rya) Allah, nk’uko Issa mwene Mariyamu yabwiye abigishwa be ati “Ni ba nde banshyigikira mu nzira ya Allah?” Abigishwa baravuga bati “Turi abashyigikiye Allah.” Nuko itsinda rya bamwe muri bene Isiraheli riremera, irindi rirahakana. Maze dushyigikira abemeye batsinda abanzi babo.