Yewe Muhanuzi! Abemeramanakazi nibakugana bagusezeranya ko nta cyo bazabangikanya na Allah, ko bataziba, ko batazasambana, ko batazica abana babo, ko batazagira uwo bahimbira ibinyoma, kandi ko batazakwigomekaho mu byiza; ujye wakira ibyo bagusezeranyije unabasabire imbabazi kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti abantu Allah yarakariye. Mu by’ukuri imperuka bayitereye icyizere (kuko nta cyiza bazayibonaho), nk’uko abahakanyi bari mu mva bihebye (ko batazabona imbabazi za Allah).