Na ba bandi baje nyuma yabo, baravuga bati “Nyagasani wacu! Tubabarire, twe n’abavandimwe bacu batubanjirije mu kwemera, kandi ntuzatume mu mitima yacu harangwamo urwango ku bemeramana. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri ni Wowe Nyirimpuhwe nyinshi, Nyirimbabazi.”
Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye ababaye indyarya, babwira bagenzi babo bahakanye bo mu bahawe igitabo bati “Nimumeneshwa, rwose tuzajyana namwe, kandi nta muntu tuzigera twumvira nadusaba kubagirira nabi. Ndetse nimunaterwa tuzabatabara.” Nyamara Allah ahamya ko ari abanyabinyoma.
(Abahakanyi) ntibazigera babarwanya bari hamwe, keretse bari mu midugudu irinzwe cyangwa inyuma y’inkuta. Intambara hagati yabo iba ikaze. Ukeka ko bari kumwe nyamara imitima yabo iba itatanye. Ibyo ni uko ari abantu badafite ubwenge.