Ni We waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi aba ari kumwe namwe aho muri hose. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat al A’araf, Ayat ya 54
Ni We uhishurira umugaragu we (Muhamadi) amagambo asobanutse, kugira ngo abakure mu mwijima abaganisha ku rumuri. Rwose Allah ni Umunyempuhwe nyinshi kuri mwe, Umunyembabazi.
None se kuki mudatanga mu nzira ya Allah, kandi Allah ari We ufite izungura ry’ibirere n’isi? Abatanze bakanarwana mbere y’urugamba (rwo kubohora Maka) muri mwe, ntibahwanye (na ba bandi babikoze nyuma yaho); abo (babikoze mbere) bafite urwego rusumba urw’abatanze bakanarwana nyuma. Ariko bose Allah yabasezeranyije ibyiza. Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora.