Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose.
Abarabu bo mu cyaro (batuye mu butayu) baravuze bati “Twaremeye!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntimuremera, ahubwo nimuvuge muti twabaye Abayisilamu”, kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, nta cyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.
Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni abemeye Allah n’Intumwa ye, hanyuma ntibashidikanye (ku byo bemeye), bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Abo ni bo banyakuri.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murigisha Allah iby’idini ryanyu mu gihe Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi? Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu.”
Barakuratira ko babaye Abayisilamu (nk’aho ari wowe bifitiye akamaro)? Vuga uti “Mwindatatira ubuyisilamu bwanyu (mwibwira ko ari njye bufitiye akamaro). Ahubwo Allah ni We wabagiriye ubuntu abayobora mu kwemera niba koko muri abanyakuri.”