No mu bimenyetso bye (Allah) nuko ubona isi yumaganye, maze twayimanuraho amazi (imvura) ikanyeganyega ikanarumbuka, ndetse ikanameraho ibimera. Mu by’ukuri uyiha ubuzima ni na We uzazura abapfuye. Rwose ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu.
Mu by’ukuri abagoreka amagambo yacu ntitubayobewe. Ese wa wundi uzajugunywa mu muriro ni we uzaba mwiza kurusha wa wundi uzaza atekanye ku munsi w’imperuka? Ngaho nimukore ibyo mushaka. Mu by’ukuri Allah ni We ubona bihebuje ibyo mukora.
Kandi rwose Musa twamuhaye igitabo (Tawurati) ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo riturutse kwa Nyagasani ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri bo bari mu gushidikanya guteye amakenga.