(Dawudi atabanje kumva undi) aravuga ati “Rwose yaguhuguje kuba yagusabye intama yawe ngo ayongere mu ze. Kandi mu by’ukuri abenshi mu bafatanyije imitungo barahuguzanya, uretse ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; kandi ni bo bake.” Nuko Dawudi amenya ko twamugerageje asaba imbabazi Nyagasani we, yitura hasi yubamye, anicuza (kuri Allah).
Yewe Dawudi! Mu by’ukuri twakugize umusigire ku isi, bityo jya ukiranura abantu mu kuri kandi ntuzagendere ku marangamutima, kugira ngo atazavaho akuyobya inzira ya Allah. Mu by’ukuri abazayoba inzira ya Allah bazahanishwa ibihano bikaze, kubera kwibagirwa umunsi w’ibarura.