Nta cyaha kuri bo (abagore b’Intumwa, baramutse batikwije) imbere ya ba se, abahungu babo, basaza babo, abahungu ba basaza babo, abahungu ba bakuru babo cyangwa barumuna babo, abagore bagenzi babo cyangwa abaja babo. Kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
Mu by’ukuri Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro.
Mu by’ukuri ba bandi barakaza Allah (bamubangikanya) bakanabuza amahoro Intumwa ye, Allah yarabavumye hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi yabateganyirije ibihano bisuzuguza.