Ese ntubona ko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro, ndetse akaba yaranacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kikazenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe? Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora.
Ese ntubona ko amato agenda mu nyanja ku bw’ingabire za Allah kugira ngo abereke bimwe mu bimenyetso bye? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira.
Mu by’ukuri Allah ni We ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ni na We) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azabona (azageraho) ejo, ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose.