وَإِذۡ نَجَّيۡنَٰكُم مِّنۡ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ يَسُومُونَكُمۡ سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِ يُذَبِّحُونَ أَبۡنَآءَكُمۡ وَيَسۡتَحۡيُونَ نِسَآءَكُمۡۚ وَفِي ذَٰلِكُم بَلَآءٞ مِّن رَّبِّكُمۡ عَظِيمٞ
Munibuke ubwo twabakizaga abantu bo kwa Farawo, ubwo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa banyu, kandi muri ibyo harimo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu.
التفاسير: