ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا

رقم الصفحة:close

external-link copy
91 : 15

ٱلَّذِينَ جَعَلُواْ ٱلۡقُرۡءَانَ عِضِينَ

Ba bandi baciyemo ibice Qur’an (bakemera bimwe bagahakana ibindi). info
التفاسير:

external-link copy
92 : 15

فَوَرَبِّكَ لَنَسۡـَٔلَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ

Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye info
التفاسير:

external-link copy
93 : 15

عَمَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Ku byo bajyaga bakora (bigomeka, babeshya). info
التفاسير:

external-link copy
94 : 15

فَٱصۡدَعۡ بِمَا تُؤۡمَرُ وَأَعۡرِضۡ عَنِ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

Bityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana. info
التفاسير:

external-link copy
95 : 15

إِنَّا كَفَيۡنَٰكَ ٱلۡمُسۡتَهۡزِءِينَ

Mu by’ukuri twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro, info
التفاسير:

external-link copy
96 : 15

ٱلَّذِينَ يَجۡعَلُونَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۚ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ

Ba bandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo). info
التفاسير:

external-link copy
97 : 15

وَلَقَدۡ نَعۡلَمُ أَنَّكَ يَضِيقُ صَدۡرُكَ بِمَا يَقُولُونَ

Kandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga. info
التفاسير:

external-link copy
98 : 15

فَسَبِّحۡ بِحَمۡدِ رَبِّكَ وَكُن مِّنَ ٱلسَّٰجِدِينَ

Bityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube mu bamwubamira. info
التفاسير:

external-link copy
99 : 15

وَٱعۡبُدۡ رَبَّكَ حَتَّىٰ يَأۡتِيَكَ ٱلۡيَقِينُ

Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kukugezeho. info
التفاسير: